Rusizi: Abakaraningufu barasabwa kugira uruhare mu kwicungira umutekano

Ku itariki ya 9 Kamena, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi yakoranye inama n’abapakira bakanapakurura imizigo ndetse bakanayitwaza abagenzi bazwi ku izina ry’abakaraningufu bagera kuri 65 bakorera mu murenge wa Kamembe, ibasaba kugira uruhare mu kwicungira umutekano, barwanya ibyaha bitandukanye ndetse bagafatanya n’inzegoz’umutekano kuwubumbatira aho bakorera.

Mu butumwa bagejejweho n’umupolisi ushinzwe imikoranire ya Polisi y'u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) VictoireMukantagara, yababwiye ko gutanga amakuru ku kintu icyo aricyo cyose bakeka ko cyahungabanya umutekano ari ngombwa.

Aha yarababwiye ati:”Mwebwe muhura n’abantu benshi, harimo n’abashobora kuba barimo abinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu, mumenye ko magendu imunga ubukungu bw’igihugu, nimubona abantu nkabo mujye muhita mubimenyesha inzego z’umutekano.”

IP Mukantagara yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge kuko hari bamwe muri bo barangwaho izi ngeso.

Yarababwiye ati:” Kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha bituma mudakora akazi kanyu neza, kandi hari bamwe muri mwe bakigaragaho kubinywa ndetse hari abagifite imyumvire itari myiza yo kumva ko kunywa ibiyobyabwenge aribyo bituma bakora neza akazi , kuko ngo bibongerera ingufu. Ibin sibyo.”

Nyuma y’iyi nama, abakaraningufu bashimiye Polisi y’u Rwanda kubera inama idahwema kubagira n’uburyo ibaba hafi, cyane cyane iyo hari ubahohoteye ikabarenganura.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *