Ntimuterwe ubwoba n’abanyabubasha bibwira ko bayoboye isi n’ijuru – Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza gutinya abibwira ko bafite ubushobozi bwo kuyobora isi n’ijuru, ahubwo babahe igihe.
Umukuru w’Igihugu yabivuze mu kiganiro cyatangije Africa CEO forum, inama ikomeye y’ubucuruzi n’ishoramari iri bumare iminsi ibiri hano i Kigali.
Aha, Perezida Kagame yari abajijwe niba ibijyanye n’ibihano u Rwanda rwafatiwe kubera ibibazo by’intambara iri kubera muri Congo, hari aho bihuriye n’inyungu z’abashaka amabuye y’agaciro muri Congo.
Aha Kagame, yagaragaje ko amahanga abogamira kuri Congo kubera inyungu z’amabuye y’agaciro baba bategerejeyo, nuko u Rwanda bakarufatira ibihano, kuko rwo rudafite ubwo butunzi bwo gutanga.
Perezida Kagame icyakora, yabagaragarije ko ibi byose biza bikagenda, ku buryo n’ababikora batakumva ko bazahoraho, bapyinagaza abo bashatse.
Yagize ati “Mu by’ukuri, imbaraga za Afurika zimeze nk’aho zifungiranye. usanga rero imbaraga zidufungirana, usanga ari iz’abantu bafite inkoni, bagakubita uwo bashaka gukubita, mbese nk’uko ubivuze muri icyo kibazo cya Congo, n’ibindi.”
Yagize ati “Mbere na mbere se ibyo bihano biba bifite ishingiro? Ibyo bihano bitangwa bareba utanga bike kurusha undi. Usanga ufite byinshi ariwe babogamiraho.”
Aha rero, Kagame bahise bamubaza bati “Ese koko imihanda y’abajya muri Congo, iraganisha ku mabuye y’agaciro?”
Aha naho, Perezida Kagame yagize ati “Ibyo rwose birigaragaza, biba izuba riva. Bimeze nka kera. Umwami yashoboraga guha umukwe we, umwana we ubutware ati genda utegeke aha n’aha. Ubu na none biri kuba hano. Umuntu baramubwira bati genda ufate hariya uhakoreshe icyo ushaka. Nguko uko Afurika ibayeho.”
Kagame yagize ati “Ibi bintu mubona abantu bigisha bya Demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’ibindi, barabivuga babifashe mu kuboko kumwe, ariko mu kundi kuboko bagatwara ibyo Abanyafurika batunze.”
Yagize ati “Ni yo mpamvu abayobozi ba Afurika n’abacuruzi, dukwiye rwose kugerageza kwiha agaciro, ntitube abantu baza bashaka gusarura ibyacu bajyana. Tugomba kumenya kuvuga oya.”
Icyakora, babajije Perezida Kagame niba atazagera aho akananirwa maze uru rugamba rwo kurwanira ukuri n’iterambere rya Afurika karuvamo, maze agira ati “reka reka sinamanika amaboko. Sinabikoze mu gihe gikomeye, cy’intambara zikomeye, ubu si bwo nabikora.”
Kagame yagize ati “Koko ibihano birababaza, ariko nanone twababara kurushaho turamutse tudakoze ibyo tugomba gukora. Ni imibare. Kandi kuvuga Oya biroroshye, kuko kuvuga Yego ku kintu kibi ni byo byababaza kurushaho.”
Yagize ati “Erega ibi bintu byose biraza bigahita, ku buryo bumwe cyangwa ubundi. Aba bantu bamenyereye kutujagaraza, ntabwo bazabaho igihe kinini ngo babone inyungu zo kugira abantu ibikoresho byabo, bariya bamenyereye gukora nabi. Twebwe Abanyafurika hari icyo twakora cyo kuzamura umugabane aho ukwiye kuba.”
Aha yagize ati “Ntimuterwe ubwoba n’abo bibwira ko bahatse isi n’ijuru n’ibindi byose.”
![]()

