Nick Barigye yasabye itangazamakuru guteza imbere ubumenyi ku bukungu n’imari
Umuyobozi Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Nick Barigye, yasabye abanyamakuru kurushaho kugira uruhare mu gusobanurira abaturage ibijyanye n’ubukungu n’imari, agaragaza ko gusobanukirwa neza ibyemezo bifatwa n’inzego z’ubukungu bifasha abaturage n’abashoramari gufata ibyemezo bibafitiye akamaro.
Ibi yabigarutseho mu gikorwa cya Media Open Day cyateguwe na Banki Nkuru y’u Rwanda, kigamije kongera ubufatanye hagati y’iyi banki n’itangazamakuru, ndetse no gufasha abanyamakuru gusobanukirwa neza uko ubukungu bw’igihugu n’urwego rw’imari bikora.
Mu ijambo rye, Nick Barigye yavuze ko umubare munini w’abasabye kwitabira iki gikorwa ugaragaza ko hari inyota ikomeje kwiyongera mu gusobanukirwa uko ubukungu bw’u Rwanda bukora ndetse n’ingaruka ibyemezo bifatwa bigira ku mibereho y’abaturage.

Umuyobozi Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Nick Barigye
Yagize ati: “Hari ubushake bugenda bwiyongera bwo gusobanukirwa uko ubukungu bw’u Rwanda bukora, uko ibyemezo bifatwa n’uko bigira ingaruka ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage. Ni yo mpamvu ibikorwa nk’ibi ari ingenzi cyane.”
Yasobanuye ko inshingano za Banki Nkuru y’u Rwanda zishingiye ku nkingi eshatu z’ingenzi zirimo kubungabunga ihagaze ry’ibiciro ku isoko, kurinda ituze ry’urwego rw’imari no guteza imbere ubwisungane mu by’imari.
Nk’uko yabivuze, ihagaze ry’ibiciro rifasha imiryango guteganya ejo hazaza idafite impungenge z’ihindagurika rikabije ry’ibiciro, mu gihe urwego rw’imari ruhamye rutuma abikorera n’abashoramari babasha kwagura ibikorwa byabo bafite icyizere cy’ejo hazaza.
Yongeyeho ko serivisi z’imari zigeze kuri benshi zituma abaturage babona amahirwe yo kwiteza imbere binyuze mu kubitsa, kwizigamira, kugurizwa no gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu bikorwa by’imari.
Nick Barigye yavuze ko amakuru afitiwe icyizere ari ingenzi mu kubaka ubukungu bukomeye kuko abaturage, ibigo n’abashoramari bafata ibyemezo bishingiye ku byo bazi ndetse n’ibyo biteze mu gihe kiri imbere.
Yagize ati: “Iyo amakuru asobanutse kandi ari ukuri yubaka icyizere mu bukungu no mu nzego ziwuyobora. Iyo abaturage basobanukiwe neza politiki z’ubukungu, bituma bagira icyizere kandi bikagabanya urujijo.”
Yashimangiye kandi ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu guhuza inzego za Leta n’abaturage, cyane cyane mu gusobanura ingingo ziba zisa n’izikomeye zirimo izamuka ry’ibiciro ku isoko, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu by’imari, inyungu z’amabanki ndetse n’ituze ry’urwego rw’imari.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubu bufatanye, yavuze ko Media Open Day yubakiye ku ntego eshatu zirimo guha abanyamakuru amakuru binyuze mu biganiro n’inzobere za BNR, kungurana ibitekerezo mu buryo bwisanzuye ndetse no gukomeza gushimangira ubufatanye hagati ya BNR n’itangazamakuru.

Yanashishikarije abanyamakuru kutagira impungenge zo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo kuko ari bwo buryo bwo kurushaho gusobanukirwa no gufasha abaturage kubona amakuru yizewe kandi asobanutse.
Yavuze ko Banki Nkuru y’u Rwanda ishaka gukomeza kubaka urubuga rutuma ubunyamwuga mu itangazamakuru ryandika ku bukungu burushaho gutera imbere, abaturage bakagira ubumenyi bwimbitse ku bijyanye n’imari ndetse n’ubukungu bw’igihugu.
Nick Barigye yagaragaje ko urwego rw’imari rukomeye rushingira ku bintu bitatu by’ingenzi birimo politiki nziza, ibigo bikomeye ndetse n’abaturage bafite ubumenyi n’ubusobanuro buhagije ku mikorere y’ubukungu n’imari.
Yasabye abanyamakuru gukoresha neza aya mahirwe yo kwiga no kunguka ubumenyi kugira ngo bakomeze gufasha Abanyarwanda gusobanukirwa neza ibijyanye n’ubukungu, bityo bagire uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu.

By: Florence Uwamaliya
![]()

