Abakorerabushake ni ingenzi mu iterambere ry’umuturage-MINALOC

Abakorerabushake ni ingenzi mu iterambere ry’umuturage-MINALOC

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ingabire Assumpta,  yavuze ko rurhare rw’abakorerabushake ari ingenzi mu gutera imbere k’umuturage.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’abakorerabushake b’Intara y’Amajyepfo bari mu mahugurwa mu kigo cya Polisi y’u Rwanda i Gishari ku ngingo “uruhare rw’abakorerabushake b’urubyiruko mu iterambere ry’abaturage.”

Yagaragarije urubyiruko ibyo rukwiye kureberaho mu kumenya niba umuturage ateye imbere, birimo kuba afite ubushobozi n’ubumenyi bwo kwiteza imbere n’Igihugu; ibimubeshaho nkenerwa buri munsi; ubuzima bwiza anashobora kwivuza mu gihe arwaye.

Ikindi ni icyizere cyo kubaho we n’abamukomokaho; uruhare mu musaruro mbumbe w’Igihugu, umusaruro umutunga ndetse agasagurira n’amasoko; iterambere rusange ritangirana n’umuturage.

Ati: “Kuva mu mwaka wa 2013, ibikorwa byagezweho n’abakorerabushake bibarirwa ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 630. Ibi bikorwa byose bigaragaza ko mushoboye kandi Leta ibatezeho byinshi”.

Umunyamabanga wa Leta, Ingabire kandi yagaragarije urwo rubyiruko byinshi Leta y’u Rwanda ikora kugira ngo umuturage atere imbere.

Harimo kubaka amashuri, gutuma abana bose biga; kubaka amavuriro kugira ngo indwara n’ibyorezo bihashywe; kubaka ibikorwa remezo nk’amasoko, imihanda, inganda, ingomero, imiyoboro y’amazi n’ibindi.

Kugeza ku baturage ibyo bakeneye harimo na nkunganire mu by’ubuhinzi, lisansi, gushyiraho ingamba zoroshya ishoramari rigatanga akazi ku bantu benshi ndetse n’indi mishinga migari, ibigo by’imari, gufasha abatishoboye kurusha abandi kugira ngo bave mu bukene.

Yanagarutse ku ruhare rw’abakorerabushake abagaragariza ibigikenewe kuri bo.

Yagize ati: “Uruhare rwanyu tugikeneye ni ukumenya amahirwe ari aho mutuye, no gutanga inama y’uburyo abyazwamo umusaruro; kuba ku isonga mu gutuma imishinga y’amajyambere igera ku musaruro witezwe; kutaba ba ntibindeba mu gihe imishinga icunzwe nabi no kubigeza ku nzego.

Kwegera abaturage mubaha ubumenyi mu birebana no kwikorera imishinga ibyara inyungu, nyuma yo kuganira mukumva ibyifuzo byabo; kuba ku isonga mu guharanira guca akarengane gakorwa n’abayobozi ba Koperative n’ibindi”.

Urubyiruko rwasobanuriwe ko mu kubaka igihugu bagomba kurangwa n’indangagaciro zirimo ubumwe n’ubunyarwanda, gukunda igihugu, gukorera mu mucyo, kurwanya ruswa n’icyenewabo, gukora cyane, kudasigana, kutaba ba ntibindeba, kwemera kubazwa ibyo bashinzwe, ikinyabupfura no kwiyubaha.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *