AmakuruHEALTHMu MahangaPoliticsPolitikiUbuzimaUncategorized

Intambara ya Iran nta kinini yangije ku bushobozi bwayo bwo gukora intwaro kirimbuzi

Raporo y’inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko nubwo hashize amezi arenga abiri icyo gihugu na Israel bitangije intambara kuri Iran, bitagize ingaruka zifatika kuri gahunda yayo yo gutunganya ingufu za nucléaire zikorwamo intwaro kirimbuzi nk’uko byari byitezwe.

Reuters yanditse ko abo mu nzego z’ubutasi za Amerika baganiriye n’ibitangazamakuru mpuzamahanga batangaje ko ubushobozi bwa Iran bwo kuba yakora intwaro kirimbuzi butahungabanye cyane ndetse ko buri ku rwego rwegereye uko bwari bumeze mbere y’iyi ntambara.

Hashingiwe kuri ubwo bushobozi mu by’ingufu za nucléaire Iran igifite, bishobora kuyitwara umwaka umwe gusa kugira ngo ibe imaze gutunganya intwaro kirimbuzi, mu gihe yahitamo gukomeza kuyitunganya.

Umwe mu bari mu nzego z’ubutasi yagize ati “Ibyo tubona ubu ni uko igihe Iran ishobora kumara ngo ibe yakoze intwaro ya kirimbuzi kitigeze gihinduka cyane ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’intambara.”

Iyo raporo igaragaza ko ibitero Amerika na Israel bagabye muri Iran byibanze cyane ku gusenya ibikorwa bya gisirikare bisanzwe by’ingabo ariko ntibyabashije mu buryo bufatika kwangiza ahatunganyirizwa ingufu za nucléaire.

Yerekana kandi ko kandi hari impungenge ku bijyanye n’ibilo 440 bya Iranium yifashishwa mu gutunganya intwaro kirimbuzi yari igeze ku kigero cya 60% kuko imwe muri yo yaburiwe irengero nyuma y’uko ibikorwa byo kuyigenzura byakorwaga n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire (IAEA) Iran yanze ko bikomeza mu 2025.

Ibyo ngo bishobora kuba ari imwe mu mpamvu zituma ingaruka z’iyi ntambara zitagera cyane kuri gahunda ya Iran yo gutunganya ingufu za nucléaire, kuko ishobora kuba igifite ibikorwa byayo byinshi ahantu hihishe cyane ku buryo bigoye kubigeraho.

Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bwa Amerika bwakomeje gushimangira ko intego yabwo ari ukubuza Iran kugera ku ntwaro kirimbuzi ndetse Perezida Donald Trump yakunze kumvikana agaragaza ko ubushobozi bwa Iran mu by’ingufu za nucléaire bwangijwe mu buryo bufatika.

Abasesenguzi mu bya politiki basanga aya makuru mashya kuri gahunda ya Iran yo gutunganya ingufu za nucléaire ashobora gutuma hashakwa izindi ngamba zituma bihagarikwa cyane ko bigaragara ko ibitero bya gisirikare byonyine bidahagije ku guhagarika burundu iyo gahunda.

Intambara ya Iran nta kinini yangije ku bushobozi bwayo bwo gukora intwaro kirimbuzi

Loading