AmakuruImyidagaduro

Lucky Promoter Agiye Gufasha Urubyiruko Kugaragaza Impano Zarwo

Binyuze mu marushunwa yiswe “Tinyuka Talent Show” Agamije kuzamura Impano z’urubyiruko Zita dukanye.Tinyuka Talent Show, izaba igizwe n’abanyempano baririmba (singing), babyina (dancing), basetsa (comedian), gucuranga (playing piano or guitar,…) no gukina filime (acting).

Aya marushanwa yateguwe n’umwe mu basore basanzwe bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda bakunze kwita Lucky Promoter, akaba anazwiho gushakira Abahanzi batandukanye akazi ko kubashakira aho baririmba mu tubari no mu bindi bitaramo bitandukanye.

Lucky promoter Avuga ko igitekerezo yari akimaranye igihe ariko akabura ubushobozi bwo kubikora.

Ati. “Nyuma Naje kubona umugiraneza wemera kumufasha Kugirango dushobore gutegura aya marushanwa.

Aya marushanwa agiye kuba kunshuro ya Mbere azajya aba mu biruhuko by’abanyeshuri Kugirango Urubyiruko rushobore kwereka ababyeyi Impano Zabo bitabangamiye amasomo yo Ku ishuri.

Kwiyandikisha Kugirango uzitabire aya marushanwa wa hamagara cq se ukohereza ubutumwa bugufi (sms) Yewe wanakiresha WhatsApp kuri +250789759752.

Aya marushanwa ateganyijwe kuba Tariki 27 Ukwakira 2024, kacyiru minagri

Kugeza Ubu abarenga 70 nibo Bamaze kwiyandikisha.

Abazahatana muri aya marushanwa bazatorwa binyuze mu Buryo bw’ikoranabuhanga, kuri www.ityazo.com maze nyuma kuri 27 Ukwakira habeho Gutora binyuze mu Kanama nyemurampaka.

Batatu ba mbere nibo bazahembwa.

Umwanditsi: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading