Gatsibo:abana 250 bahawe impamyabushobozi na Plan International Rwanda inataha amashuri mashya bahubatse.

Kuri uyu  wa Gatatu Tariki ya 15 Mutarama 2020 , k’ubufatanye bw’akarere ka Gatsibo n’umuterankunga wako  Plan International Rwanda , habereye umuhango wo gutaha ku mugaragaro  ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere uburezi.

Uyu muhango watangijwe no gutaha ku mugaragaro  ibikorwa bitandukanye birimo amarerero, ibyumba by’amashuri 7 byubatswe ku mashuri abanza ya Kabusunzu, ubwiherero, ibikoni, ibikinisho by’abana n’ibyumba by’inshuke.

Hari kandi guha impamyabushobozi n’ibikoresho urubyiruko 250 barimo abagera ku 100 batewe inda z’imburagihe n’abandi 150 bari barataye amashuri ,aba bose hamwe bakaba  barasoje imyuga irimo:Ubukanishi bw’amamodoka ,  Gutunganya imisatsi , Ubudozi ndetse no Gutunganya amafunguro.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagaragaje  ko ari iby’agaciro cyane  kuba Gatsibo ariyo yatoranijwe mu kwishimira ibikorwa biteza imbere uburezi byafashijwe n’umuryango Plan International Rwanda , anaboneraho gutanga impanuro zatuma iterambere ryifuzwa rigerwaho ,aho yashishikarije urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ruhabwa , ndetse rukanirinda ibishuko byarusubiza inyuma.

Kuruhande rw’abana b’abakobwa yabashishikarije kumenya guhakana no gutabaza kugirango barengerwe hakiri kare .

Yagize ati:’’Bakobwa mugomba kuvuga ‘’oya’’. Igihe cyose ubonye Umusore cyangwa umugabo agushukashuka ashaka kugusambanya, kandi ukanavuza induru utabaza  kugirango utabarwe utarahohoterwa “.

Umuyobozi wa Porogaramu muri Plan International Rwanda Dr. Sebareze Jean Lambert

Umuyobozi wa Porogaramu muri Plan International Rwanda Dr. Sebareze Jean Lambert, yijeje ubufatanye avuga ko Plan International Rwanda ari  umuryango mpuzamahanga ufite inshingano zo kubungabunga uburenganzira bw’abana ariko hitabwa cyane cyane ku burenganzira bw’umwana w’umukobwa kugirango  nawe yumve ko ashoboye kandi atinyuke no kwiteza imbere.

Yagize ati : “Iki gikorwa cyari kirimo ibice bibiri hari urubyiruko rurimo abahungu n’abakobwa bize imyuga itandukanye hakaba n’abakobwa 100 b’abangavu batwaye inda z’imburagihe abo nibo uyu munsi twahaye impamyabushobozi ariko tunabaha n’ibikoresho bizabafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo bagendeye kubyo bize kugirango bazabashe kwiteza imbere no kuzamura igihugu cyababyaye.”

Mu mpanura zahawe aba banyeshuri muri rusange,hibanzwe cyane ku bakobwa babyaye inda z’imburagihe basabwa kwitandukanya n’icyaricyo cyose cyabasubiza inyuma ,ariko kandi bagakura amaboko mu mifuka bagakora , amahirwe bahawe bakayabyaza umusaruro bagatera imbere.

Alice Rugerindinda umukozi muri  Plan International Rwanda  yageneye impanuro abana b’abakobwa batwaye inda z’imburagihe abasaba guhagurukirwa rimwe bakirinda kongera kugwa mu mutego nk’uwo baguyemo mbere .

Ygize ati:’’ Mwatatiye igihango cy’umutoza w’ikirenga afitanye n’urubyiruko,mukwiye kwirinda icyabasubiza mu ikosa mwakoze ahubwo mugaharanira gutera intambwe yo kwigira ,bityo mukaba urugero rwiza no kubandi “.

Umugenerwabikorwa utaratangajwe amazina

Umwe mubagenerwa bikorwa utaratangajwe amazina utuye mu murenge wa Rwimbogo .akagari ka Munini,umudugudu wa Kabeza , yabwiye ikinyamakuri imena ati ” Nabyaye mfite imyaka 13 ,ubu  umwana yujuje  umwaka 1 n’amazei atatu ,  muri aya mahirwe twahawe na Plan International Rwanda yo kwiga byaratugoye , ariko  turashimira uburyo batahwemye kutwitaho bakadufasha kwiga no kurera abana bacu ,none tukaba turangije kandi twifitiye icyizere cyo   kwiteza imbere”.

Aha yaboneyeho gusaba  ababyeyi babo kubaba hafi mugihe bahuye n’ibyago kuko usanga kenshi batabafata neza bigatuma bajya mumuhanda bakishora mubiyobayabwenge.

Uwamahoro Valantine wigisha mu ishuri ryitwa Umbrella TVET School

Uwamahoro Valantine wigisha mu ishuri ryitwa Umbrella TVET aganira n’ikinyamakuru imena  yavuze ko kwigisha abana babaye ababyeyi imburagihe ari ibintu bitoroshye.

Ati:‘’Kwigisha aba bana ntibiba byoroshye kuko baba bafite ibibazo byinshi,baba bagomba kurera abo babyaye kandi nabo bakeneye kurerwa,usanga bamwe baratakaje icyizere cy’ubuzima, basa n’abahungabanye.Tubaba hafi,tukabigisha kwirinda impano bahabwa n’abagabo babashuka no kunyurwa n’ubuzima iwabo babayemo hirindwa kugwa mubishuko.’’

Youssuf Brrizey wize ibijyanye  n’ubukanishi bw’imodoka no gutera amarangi

 

 

Uwamaliya Florence

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *