RIB yerekanye abakobwa 4 bakoresheje imbuga nkoranyambaga bakiyandarika

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abakobwa bane bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 18 na 27 y’amavuko bakekwaho icyaha cyo gutangaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina ndetse n’urukozasoni binyuze kuri internet.

Umwe muri abo bakobwa yabwiye itangazamakuru ko basuye umuhungu ufite amafaranga [utatangajwe amazina ariko RIB yatangaje ko imufite] akabasohokana ahitwa Pili pili akabagurira ibintu bitandukanye, hanyuma akababwira ko bagomba gukorera amashusho imbonankubone (live) kuri konti ye ya Instagram.

Ngo yababwiye ko icyo akeneye ari ubwinshi bw’abareba ibyo yerekena kuri urwo rubuga, ko bagiye gutambutsaho amashusho imbonankubone berekana ubwambure bwabo.

Ati “Yaratubwiye ngo icya mbere ashaka ni abareba ibyo yerekana (views) turakora video twerekena ubusa bwacu turabimwemerera turamubwira tuti nitugera mu rugo ufungure konti yawe tujyeho imbonankubone.”

“Tugeze mu rugo yari yaguze inzoga zitandukanye zuzuye aho ngaho turabanza turanywa tumaze gusinda, twasinze cyane afungura konti ye nibwo twatangiye gukora live twambaye ubusa.”

Uwo mwana w’umukobwa yavuze ko babikoze batazi ingaruka bizagira, kandi bari basinze yemwe ngo nta nubwo bari bazi ko bihanwa n’amategeko.

Ikibabaje ngo ni uko nta kiguzi cyo gukora ibyo bari bavuganye n’uwo muhungu, ahubwo ngo bamufashaga kuko yari yabibasabye.

Ati “Twebwe nta nyungu twari dufite kuko twabikoze turi gufasha mugenzi wacu kuko yari yabidusabye, ngo tumukorere live kuri konti ye. Jyewe uko muzi ni inshuti yanjye yanjyanyeyo. Uwo muhungu afite amafaranga menshi ariko nta kazi afite , twajyaga tuyifotorezaho yuzuye mu nzu tukibaza akazi akora bikatuyobera.”

Abo bakobwa bavuga ko uwabakoresheje ibyo yitwa ‘Gangster’ ntarindi zina rye bazi. Mu gitondo inzoga zibashizemo bakiriwe n’amashusho yabo agaragaza ubwambure bagwa mu kantu. Bemera icyaha bakoze bakagisabira imbabazi.

Umuvugizi Wa RIB, Dominique Bahorera yavuze ko uwakoresheje abo bakobwa ibyaha ari ibikorwa asanzwe akora ari nabyo akuramo ayo mafaranga babonaga.

Ngo afata abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 18-25 akabaha ibiyobyabwenge bamara gusinda akabasaba kwambara ubusa agafata amashusho yabo akayashyira ku mbuga nkoranyambaga agamije kuyacuruza.

Ati “Uretse kuba acuruza ku mbuga nkoranyambaga acuruza n’abana b’abakobwa bagamije kugira ngo bajye kubasambanya. Iyo urebye usanga iki gikorwa kiganisha no kwicuruzwa ry’abantu.”

Uwo mugabo wakoresheje ibyaha ntabwo yerekanwe hamwe n’abo bakobwa ahubwo ngo azakurikiranwa ukwe. Icyo cyaha kirimo urehererkane rw’ibyaha n’ibikorwa bibangamiye umuco nyarwanda.

Ingingo ya 34 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko Gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ya 1.000.000 frw ariko atarenze miliyoni eshatu.

 

Aba bakobwa bafashwe bakekwaho icyaha cyo gutangaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina ndetse n’urukozasoni binyuze kuri internet

Aba bakobwa bavuga ko bashutswe ngo berekane ubwambure bwabo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhabwa ibisindisha

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *