U Rwanda ntabwo rukeneye uwarwunga na Uganda – Amb. Olivier Nduhungirehe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, ashimangira ko u Rwanda rudakeneye uwarwunga n’igihugu cya Uganda bibanye nabi muri iki gihe, ahubwo akagira icyo yisabira u Bwongereza buvuga ko bwakwishimira kunga ibi bihugu byombi.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2019, yatangaje ko igihugu cye gihangayikishijwe n’umubano w’u Rwanda na Uganda wazambye muri iki gihe, avuga ko impande zombi zikwiye gukora ibishoboka ubuhahirane bugakomeza uko byari bisanzwe. Yanavuze ko igihugu cye cyakwishimira gutanga umusanzu mu kunga ibihugu byombi.

Amb. Nduhungirehe Olivier, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yagaragaje ko ibyo u Bwongereza buvuga byo kugira uruhare mu kunga u Rwanda na Uganda byo bidashoboka. Amb. Nduhungirehe ati: “U Rwanda ntabwo rukeneye ubwiyunge na Uganda. Iyi myumvire iyomba guhagarara. Icyaruta ahubwo niba u Bwongereza bushaka icyo bwakora cyadufasha, ni ugushyira igitutu kuri Guverinoma ya Kampala bakarekura Abanyarwanda basaga ijana bamaze imyaka irenga 2 bafunzwe n’inzego z’ubutasi za Uganda bitemewe n’amategeko”

Amb Nduhungirehe kandi asaba u Bwongereza ko bwanashyira igitutu kuri Guverinoma ya Uganda, igahagarika ibikorwa byo gutera inkunga imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda irimo FDLR na RNC.

Kugeza ubu umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kuzamba, mu gihe Leta y’u Rwanda ishinja Uganda gufunga no gutoteza Abanyarwanda bajyayo ibita intasi ndetse no gutera inkunga abashaka guhungabanya u Rwanda, Leta ya Uganda yo irabihakana.

Ngibyo ibikubiye muri ubu butumwa bwombi

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *