Kera kabaye abakobwa bafungiwe gushushanya nabi perezida Nkurunziza bafunguwe

Abakobwa batatu baregwa kwangiza ifoto ya perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, barekuwe bakazakurikiranwa bari hanze.

Ibi byatangajwe na minisitiri w’Ubutabera mu Burundi, Aimee-Laurentine Kanyana.

Minisitiri Kanyana yavuze ko abo bakobwa bazakomeza gukurikiranwa ariko batari muri gereza.

Yashimye irekurwa ryabo, ariko avuga ko ababajwe n’ibyaha abo bana bakurikiranweho.

Madamu Kanyana yongeyeho ko umukuru w’igihugu akwiriye icyubahiro ahabwa n’abantu bose, baba abakuru cyangwa abato.

Abo bakobwa batatu bafatanywe hamwe na bagenzi babo batatu, bo baza kurekurwa nyuma basanze nta cyaha na kimwe kibahama.

Ifungwa ry’abo bana batatu ryamaganiwe kure na bamwe mu baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Mu 2016 hari abandi banyeshure nabo bafunzwe nabo bashinjwa ibyaha nk’ibyo, ariko nyuma benshi muri bo baje kurekurwa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *