Karongi: Abagore bakora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu bagizweho ingaruka na covid-19
Kuva mu Rwanda hashyirwaho amabwiriza akubiyemo ingamba zo kwirinda Covid-19 , imirimo myinshi yabyaraga inyungu igahagarikwa ndetse abakozi benshi bagasabwa gukorera mu ngo mu kwirinda kwandura no gukwirakwiza iki icyorezo , henshi mu nzego zose ubukungu bwarahungabanye , birushaho kuzamba kuri ya miryango yari isanzwe itunzwe no kubona icyo kurya ari uko yahagurutse ikabona icyo ikora , ari nako byagendekeye imiryango yo mu karere ka Karongi igizwe n’abagore bakoreraga umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu.
Anonciata Mukandizihiwe utuye mu murenge wa Rugabano , akagali ka Mukimba mu mudugudu wa Rugabano , yemeza ko ibihe bibi bakururiwe n’icyorezo cya Covid-19 byashegeshe ubukungu bwabo kugeza n’ubwo kubona ibitunga imiryango yabo bihinduka ingorabahizi kuri bo.
I bi abishingira ahanini ku mpamvu yo kuba bari batunzwe n’umwuga w’uburobyi , bakaba barawukoreraga mu kiyaga cya Kivu baroba amafi ndetse n’isambaza , nyamara kuva Covid-19 yakwaduka ibintu bikaba byaratangiye kuzamba.
Yagize ati “ Ubusanzwe twarobaga mu kiyaga cya Kivu ari cyo kidutunze tukabasha kwicyenura tubikesha umusaruro w’amafi n’isambaza twabonaga ku bwinshi , tukabigurisha haba mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , ariko kuva Covid-19 yaduka imipaka yarafunzwe n’ibikorwa byacu bihagarikwa mu bihe bitandukanye kubera zimwe mu ngamba twashyiriweho mu kwirinda , bituma twugarizwa n’ubukene , ibintu tubona ko byatugizeho ingaruka cyane ”.
Yongeyeho ati “ N’ubwo muri aya mezi twabaga dufunze kugirango amafi yiyongere twarategerezaga ariko twabaga twarizigamye amafi cyanga isambaza yewe ni ndugu , tukabicuruza mu mezi abiri babaga barafunze ikiyaga , bityo ubukungu ntabwo bwahungabanaga”.
Ubusanzwe gahunda yo guhagarika uburobyi iba igamije guha amafi umwanya wo kongera kororoka no kongera umusaruro.
Mutuyimana Valelie utuye mu mudugudu wa Kimana akagari ka Kibirizi mu murenge wa Rubenge nawe avuga ko Covid-19 yamugizeho ingaruka ikomeye kubuzima bwe n’umuryango .
Yagize ati “ Kuva nkiri umwana niyizi ndi mukiyaga cya Kivu noga , aho maze gukurira nakoraga amarushanwa yo gutwara ubwato ngashya yewe nakoga abandi nkabahiga nkaza kumwanya wambere nkongeraho no kuba nsanzwe ndi mu bagore bakora umwuga wo kuroba mu kiyaga “.
Yongeyeho ati “ Covid-19 ya dukomye mu nkokora ntitukijya mukiyaga kubera kwirinda ko twakwanduza ibinyabuzima biri mu mazi , bityo bashyiraho itegeko ryo kutajya kuroba , bituviramo kubura aho twakorera siporo yatumaga turushaho kugira ubuzima bwiza cyane ko nubwo twabaga turi mukazi ko kuroba twabaga tugorora n’umubiri none kurubu ingingo ziba ziturya bamwe barwaye rubagimpande , ndetse n’imirire nayo yarahindutse kuko twari tumenyereye gutahanira abana amafi cyangwa isambaza none , niyo uhuye nabazicora (abazibona kuburyo bwa magendu) iyugize amahirwe ukababona usanga ifi yihagazeho.
Twahirwa Ephraim nawe n’umwe mu bagabo bakoraga umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu nawe wemeza ko Covid-19 yabangamiye iterambere ryabo , aho kuri ubu yahisemo gukora umurimo wo guhereza abubatsi (Umuyedi) ku bw’amaburakindi , akaba yinjiza gusa amafaranga 1.500 y’u Rwanda ku munsi kugirango abone igitunga umuryango we , mu gihe mbere iyo yarobaga yabashaga kwinjiza agera kumafaranga y’u Rwanda 20.000 ku munsi.
Mukase Valentine, Umuyobowi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , yabwiye ikinyamakuru imenanews.com ko abagore bakora akazi k’uburobyi bwo mukiyaga cya kivu bakora akazi kabo neza kandi bakanoza uwo umurimo , ndetse niyo habayeho amarushanwa yo mu mazi aribo baza kumwanya wambere.
Yagize ati “Abagore bakora imirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu bazi kugashya cyane yewe bambukana n’imizigo bayijyana muri Congo ,ni abacuruzikazi twemera ko ibyo bakora babiha agaciro bikanabaha amafaranga , nuko muri bino bihe isi yose itorohewe n’igihugu cyacu kirimo , nabo bagizweho ingaruka zikomeye m’urwego rw’ubuzima ndetse n’urwubukungu”.
Yongeyeho ko hari ingamba zirimo gufatwa mu rwego rwo kuzahura imirimo imwe n’imwe yari yaragizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 , bityo ko nabo bazongera kwibona mu bihe byiza bakabasha kuzamura imibereho yabo.
Iyo umusaruro w’isambaza wagenze neza hashobora kurobwa izingana na toni 500 mu cyumweru , bivuze ko ku kwezi harobwa toni 2.000 , naho ku mwaka zikarenga toni 20.000.
Muri rusange , umunyarwanda abarirwa ko arya ibilo 2.5 Kg by’amafi ku mwaka , gusa uru rugero rukaba rukiri hasi cyane ugereranije no mubindi bihugu byo muri Afrika y’Iburasirazuba, aho umuturage abarirwa ko arya ibilo nibura 6Kg.
By:Uwamaliya Florence