MINEDUC yahumurije abanyarwanda ku ndwara idasanzwe iri gufata abanyeshuri mu mavi

Mu minsi ishize mu bigo by’amashuri y’Urwunge rw’Amashuri rwa Rambura Filles mu Karere ka Nyabihu ndetse na NEGA Girls School y’i Bugesera, havuzwe indwara idasanzwe byavugwagwa ko ari iyo kuribwa mu mavi yari yibasiye abanyeshuri.

Iyi ndwara yateje urujijo yari yabanje kugaragara muri GS Rambura Filles , mu kwezi gushize, aho abanyeshuri bafatwaga bababara mu mavi ku buryo uyirwaye atabasha gutambuka neza, nyamara abaganga bakora ibizamini bakayibura.

Minisiteri w’Uburezi mu Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’inzobere za Minisiteri y’Ubuzima hakozwe igenzura ku kibazo cy’indwara idasanzwe iri gufata abanyeshuri mu mavi , bagasanga nta ngaruka zikomeye ishobora kugira ku bana.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura yavuze ko nyuma y’isuzuma ryakozwe n’itsinda ry’abaganga ba MINISANTE ku kibazo cy’iyi ndwara hagaragajwe ko iyo ndwara ishingiye ku mitekererereze n’imyitwarire y’abantu, ishobora gufata abantu benshi icya rimwe.

Ni indwara isanzwe yagiye igaragara hirya no hino ku Isi. Ngo kenshi iterwa n’umunaniro mwinshi igakwirakwizwa igihe abantu bavugana, bayihanahanaho amakuru ku buryo bukabije, ikizwi ni uko ifata cyane abana b’abakobwa bari mu kigero kimwe, bahuje n’imyumvire.

Minisitiri Mutimura yakomeje agira ati “Turahumuriza ababyeyi n’abanyarwanda muri rusange, tubamenyesha ko ku bufatanye na Minisante n’izindi nzego dukurikiranira hafi imibereho y’abanyeshuri bose mu gihugu. Abanyeshuri barakurikirana amasomo nta kibazo.”

Ibi kandi byashimangiwe na Dr Jean Damascène Iyamuremye, umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri minisiteri y’ubuzima,ubwo yaganiraga  na BBC akemeza ko bamenye iyi ndwara.

Hiyambajwe inzobere, zirimo iz’ibibazo by’imitekerereze ari nazo zivuga ko zamenye ubu burwayi nyuma y’isuzuma.

Yabivuze muri aya magambo ati:“Dukurikije ibimenyetso twabonye, turemeza ko ari icyo bita ‘mass hysteria’, aho umuntu agira ikibazo cyo mu mutwe ariko akagaragaza ibimenyetso byo ku mubiri.”

“Rero sinabura guhamya ko iyo ndwara ishamikiye ku ihungabana twasanze Abanyarwanda hafi 30% bagendana, biriya turimo tubona bisa naho ari ingaruka z’iryo hungabana rimaze igihe aribyo bita ‘complex trauma’ “.

Iyi ndwara yibasiye ab’igitsina gore kuko ngo ari bo bakunze gukorwaho cyane n’ibibazo by’ihungabana. Dr Iyamuremye avuga ko atari iy’abakobwa gusa kuko ngo ubusanzwe mu bantu 10 bayirwara umwe aba ari umugabo nkuko bisobanurwa na Dr Jean Damascène Iyamuremye

Dr Jean Damascène Iyamuremye

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *