Igisubizo ku kwirinda indwara ya Diabète ni Uruhare rw’umuryango ‘Rwanda Diabetes Association’

Igihe cyose umuryango wagaragaje uruhare rwawo mu kurwanya ndetse no kwirinda indwara ya diyabete birashoboka cyane kuko kenshi ishobora gufatirana abantu bitewe n’uburangare cyangwa kwirara , nkuko byemezwa n’abahanga.

Diabète ni indwara idakira ikaba  ifata umuntu iyo impindura ikora umusemburo wa insuline inaniwe kuvubura umusemburo cyangwa se umusemburo ivubuye ntukoreshwe n’umubiri nk’uko bikwiriye , bityo iyi ikaba impamvu iyifasha kwigaragaza.

Umuyobozi m’Urugaga rw’abarwayi ba Diabète m’u Rwanda UWINGABIRE Etienne ,  agaragaza ko indwara ya diyabete ishobora kwirindwa  mu gihe  cyose umuryango wahagurukira rimwe ugahuza imbaraga hagamijwe gukumira uburyo bwose bwafatwa nk’urwaho iyi ndwara ikunda gucamo ikibasira abantu.

UWINGABIRE Etienne (Clinical Coordinator for RDA and Life for a Child )

Zimwe mu nama UWINGABIRE Etienne atanga ,aburira abantu kurushaho kwirinda impamvu zose  iyi ndwara ya Diabète yuririraho nko kwihata  ibiribwa byiganjemo isukari ikabije ,kunywa itabi , kunywa inzoga nyinshi  n’ibindi ,  akibutsa  gukurikiza amabwiriza asaba  kurya indyo yuzuye kandi hakazirikanwa n’izindi ngamba nziza zo kwirinda , hakanakorwa imyitozo ngororamubiri.

Hari  amoko atatu y’ingenzi ya diyabete.

Hari Diabète yo mu bwoko bwa mbere iterwa n’uko impindura ishinzwe gutunganya  insuline itayikora , hakaba hataramenyekana impamvu nyayo iyitera, indi ikaba Diabète yo mu bwoko bwa kabiri, yo ikaba  iterwa n’uko impindura ikora insuline ikaboneka idahaije  cyangwa umubiri ukaba utayakira neza , iyi  ikaba ikunda kwibasira abantu  bafite umubyibuho ukabije.

Diabète yo mu bwoko bwa gatatu yo yigaragaza  mu bagore batwite  mugihe mbere kandi baba batari basanzwe bafite icyo kibazo mbere yo gutwita.

Urugaga rw’abarwayi ba Diabète mu Rwanda k’ubufatanye n’izindi nzego za leta  zifite mu inshingano kuyirwanya , bashyize imbaraga mu gushishikariza abantu kwirinda , aho mubigo by’amashuri biciye mu marushanwa urubyiruko  rwibutswa uruhare rwabo haba ku ishuri ndetse no mu miryango baturukamo , hakiyongeraho no gushyigikira igikorwa cya siporo ngaruka-kwezi aho abayitabiriye bafashwa gupimwa bakamenya uko bahagaze bakanagirwa inama.

Buri mwaka Tariki ya 14 Ugushyingo , Isi yose yizihiza umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Diabète , kuri iyi nshuro Insanganyamatsiko ikaba igira iti “Uruhare rw’umuryango mu kwirinda indwara ya Diabète.”uyu munsi wizihirijwe mu Akarere ka Gatsibo Umurenge wa Kiramuruzi.

Ubwo abanyeshuri bo mu Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo bari bitabire amarushanwa yo kwirinda no kurwanya  Diyabete(Photo archive) 

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *