Karongi : Abafite ubumuga bakoraga akazi k’ubukarani barataka igihombo batejwe na Covid-19

Mukamudenge Claire uvuka  mu karere ka Karongi mu murenge  wa Bwishyura wakoraga akazi ko gutwaza abantu imizigo  mu buryo bwambukiranya imipaka  ariko akaba yaragakoreraga mu karere ka Rubavu , arataka igihombo yahuye nacyo  mubihe  bya ‘Guma Murugo’ kubera ko aho ariho yakeshaga amaramuko honyine , akaba kuri ubu yarahisemo kuba agarutse ku ivuko bitewe no kubura akazi.

Kuva u Rwanda rwakwinjira muri gahunda ya ‘Guma Murugo’ mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19 ,abantu  bakoraga akazi  ko gutwaza abantu imizigo kimwe n’abandi bose basabwe kubahiriza  amabwiriza yo kwirinda uko yakabaye ,bituma benshi batakaza imirimo bakoraga ari naho bamwe muri bo byababereye intandaro yo guhura n’ingorane zitandukanye nkuko byagendekeye na Mukamudenge Claire nkuko yabigarutseho.

Yagize ati ‘’Ubusanzwe nkorera  mu mujyi wa Rubavu n’uwa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  kuko ariho haboneka amafaranga amfasha kwibeshaho  gusa nkaba    mvuka mu karere ka Karongi , ari nayo mpamvu nahisemo kuba ngarutse mu rugo cyane ko ibihe bibi twakururiwe na Covid-19 bitatwemereraga gukomeza akazi kacu mu rwego rwo kwirinda ,kuri ubu nkaba mpanganye n’ingaruka zabyo kuko bidusigiye ubukene bukabije , bikaniyongeraho kuba nk’abafite ubumuga nta handi dukura uretse gutwaza abantu imizigo nabwo dukoresheje amagare yabigenewe  ’’.

Agaruka ku mpamvu yatumye ahitamo kujya gukorera mu karere ka Rubavu ndetse n’ibyiza akesha akazi ahakorera , yavuze ko mbere ubwo yakoreraga i wabo muri Karongi benshi bamwitazaga  ntibamuhe akazi kuko bari batarasobanukirwa uburyo umuntu ufite ubumuga yahitamo gukora imirimo ivunanye nko gutwaza abantu imitwaro , nyamara atagaragaza imbaraga nk’izabandi basanzwe bakora iyo mirimo ,bityo yigira inama yo kwerekeza i Rubavu cyane ko yari ahafite amakuru ajyanye n’uburyo bagenzi be bari mu cyiciro kimwe cy’ubuzima babasha guhaguruka bagakora bakaniteza imbere mu rwego rwo kwigira , bakanishyira hamwe n’abandi bo mugihugu cy’abaturanyi bakagera kuri byinshi.

Muri bimwe  byiza  arata nk’ibyamugejeje ku iterambere abikesha akazi akora harimo kuba yarabashije kwibumbira  mu bibina  byo kugurizanya  na bagenzi be  akaba yarashoboye  kwiyuzuriza  inzu y’ibyumbya bine yo guturamo , akaba afite umugabo n’abana  ndetse anagira uruhare rugaragara mu kubashakira uburyo bwo kubaho n’ibindi bikenerwa mu muryango .

Kubera ko ahorana inzozi zo kuzagera kure hashoboka abikesha umwuga yitangiye  wo gukoresha igare mu gutwaza abantu imizigo  kuko byamwinjirizaga agatubutse mu bihe  bya mbere ya Covid-19 ,  ashishikariza  bagenzi be bafite ubumuga kudahwema mu gukora icyo babashije cyose kuko ngo nta kazi katakuzamura ngo ka kugeze aho waba wifuza kugera hose mu gihe cyose ugahisemo  ugakunze  kandi ukarangwa  no gukorera ku ntego.

Mukamudenge Claire avuga ko ingaruka za Covid-19 zasubije inyuma imibereho ye

Uwamaliya Florence

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *