Rulindo:Covid-19 yakomye munkokora umugoroba w’ababyeyi

Mukansanga  Uwase numwe mu bantu byakunze kwita  inshuti y’umuryango  mugukumira amacyimbirane  akunze kugaragara mu miryango, agaragaza  imbogamizi abaturage bahuye nazo muri kino gihe cya covid-19 ,aho amacyimbirane yiyongereye mu mudugudu wa kijabagwe 30%kubashakanye,

Yongeye ho ko abagabo kubera kubura akazi bakirirwa mungo ntacyo bakora byatumye bitekerezaho cyane bagakunda gutembera mu makaritiye bagahita nabandi bagabo cyangwa abagore bafite imico mibi bakayitahukana  bikabaviramo kutavuga rimwe n’imiryango yabo. 

Ingabire espelance  washakanye na Nyaminani j.Bosco aratabaza  leta ihohoterwa akorerwa n’umugabo we bashakanye  amuziza imitungo .

 Ingabire espelance ukomoka  Mu karere ka Rurindo mu Murengenge wa shyorongi  mu kagari ka kijabagwe yatangarije  ikinyamakuru  imenanews.com ,     imbogamizi yahuye nayo muri bino bihe, bya corona  ,aho yahohotewe n’umugabo  we amujyana munze go z’umutekano  amurega ko atubahiriza amabwiriza yo gukumira icyorezo cya corona aho acuruza  akakira abantu benshi mubucuruzi bwe ,ndetse abeshi bakaba banamwa inzoga mu masaha atariyo Kandi bitemewe yagize ati.”umugabo wajye twasezeranye ivanga mutungo ,ariko muri ikigihe umugabo  ashaka kuwusesa gura  tutabiganiriyeho  ashaka ko ngurisha amasambu akagura imodoka ,aho agurisha amatungo  yo murugo atabimenyesheje  ibyo byose  nibyo byamviriyemo guhozwa  kunkeke ampohotera.” 

 Ingabire espelance

Ibyo byose nibyo byatumye  umugabo wanjye   agenda  ansebya mu nzego za leta,aho yageze naho ajya kuri RIB, ansize murugo ryamye n’abana  akagenda avuga ko abakiriya banjye ko baje kunsambanya iwajye murugo .

 Imenanews.com yegereye umukuru w’umudugudu …Aline  niyifasha, Imubaza uko ba cyemura amacyimbirane yabashakanye   mumi mudugudu yabo  yagize Ati .”nkurugero natanga nuko bakurikiranye ikibazo cyu muturage wanjye ariwe espelance nkasanga umugabo we amurenganya , ahubwo icyihishe inyuma aruko umugabo ashobora kuba    afite undi mugore ku ruhande umushuka  wamutwaye ,umutima akaba Ari nawe nyirabayasana wabyose.”

Yongeyeho ko mu myaka yahise  Nyaminani j.Bosco ko yarintanga rugero mu mudugudu we ki yitabiraga ibikorwa byose bamutumiragamo ariko kurubu  ubona yarahindutse aho atakiyitaho ku myambarirere ndetse ukabona asogaye anasahura urugo  ,Kandi afite abana n’umugore ibyo bigaragara nkimyitwarire mibi ikunzwe kugaragara kubashakanye baba bashaka gusenya imiryango yabo.

Bimenyimana j.paul n’umunyamabanga nshingabikorwa  w’Akagari ka kijabagwe  nawe yagarutse kumyitwarire itari myiza  ya bashakanye bakunda kugaragaza  bahohotera abo bashakanye cyane bapfa imitungo  , yagize Ati”. Nyaminani j.Bosco  n’umugabo washakanye na Ingabire  Espelance byemewe na mategekoy’u Rwanda bakaba  baravanze ivanga mutungo  ,ibi bikaba aribyo byabereye ihurizo rikomeye j.Bosco kuko adafite uburenganzi  kumitungo ngwayisesagure uko abonye.”

IbIbyose nibyo byatumye ashaka ibyaha byogusebya umugorewe amuteza abantu avugako amuca inyuma ,acuruza ibitemewe ,acuruza nibindi …byatuma umuntu umwibazaho uko atari,nkubuyobozi twakoze iperereza rihagije dusanga amubeshyera ahubwo icyihishe inyuma

ariko afite inshoreke ashaka gushyira iyo mutungo,yitwaje ko ashaka kugurisha isambu ya miliyoni icyenda,9M akagura imodoka.

By: uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *