WhatsApp yagabweho igitero cy’ikoranabuhanga n’Abanya-Israel
Abajura mu by’ikoranabuhanga babashije gushyira porogaramu y’ubugenzuzi ‘software’, muri telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga banyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp.
WhatsApp, ifitwe na Facebook, ivuga ko icyo gitero cy’ikoranabuhanga cyamenyekanye mu ntangiriro z’uku kwezi cyibasiye abantu bakoresha WhatsApp kandi cyagabwe n’umuhanga nubwo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize cyahise gikumirwa.
Financial Times yatangaje ko iki gitero cyagabwe n’ikigo cy’umutekano cyo muri Israel cyitwa NSO Group. Byatumye kuri uyu wa Mbere WhatsApp isaba abayikoresha bose bagera kuri miliyari 1.5 kuyijyanisha n’igihe ‘update’, nk’uburyo bwo gukomeza kwirinda.
Muri iki gitero, abakigabye bakoresheje uguhamagara kuri WhatsApp bagahamagara telefoni cyangwa ikindi gikoresho runaka. Nubwo uhamagawe atakwitaba, iyo application yahitaga ijya muri icyo gikoresho cy’ikoranabuhanga kandi wareba umaze guhamagara ntumubone.
WhatsApp yabwiye BBC ko batarabasha kumenya umubare w’abantu bagizweho ingaruka n’icyo gitero. Ivuga kandi ko yamaze gutanga ikirego muri Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.