Imiti ya Mébendazole na Albendazole yakuwe ku isoko ry’u Rwanda kubera kutuzuza ubuziranenge

Imiti irimo uwitwa Mébendazole na Albendazole yakuwe ku isoko ry’u Rwanda nyuma y’uko ubugenzuzi bugaragaje ko iyakoreshaga itujuje ubuziranenge.

Ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, FDA (Food and Drugs Agency) nibwo bwagaragaje ko iyi miti yakuwe ku isoko.

FDA cyafashe ibipimo by’imiti ikomeye igera kuri 15, itatu muri yo yiganjemo ivura inzoka hamwe n’indi ihabwa abagore babyaye kugira ngo badakomeza kuva, niyo basanze itujuje ubuziranenge ihita ikurwa ku isoko ryo mu Rwanda.

Umuyobozi w’Agateganyo wa FDA, Dr Charles Karangwa, kuri uyu wa 13 Gicurasi 2019, yabigarutseho mu nama mpuzamahanga iri kubera i Kigali, aho bayitabiriye bari kurebera hamwe uburyo hanozwa imikoranire hagati y’abakora ibikorwa by’ubushakashatsi n’abashinzwe kugenzura iby’imiti.

Dr Karangwa yagize ati “Kuva twatangira gupima imiti yinjira ku isoko ry’u Rwanda, imiti myinshi yahabwaga abagore babyaye, imwe muri yo twasanze itujuje ubuziranenge yamaze gukurwa ku isoko. Indi twasanze itujuje ubuziranenge ni imiti ivura inzoka harimo uwitwa Mébendazole n’undi witwa Albendazole, nayo yavuye ku isoko twayisimbuje indi yujuje ubuziranenge. »

Dr Karangwa yavuze ko muri iyi miti yakuwe ku isoko, ikibazo si aho yari yarakorewe, nk’uko bamwe babigarutseho muri iyi nama bavuga ko hari igihe yaba yarakorewe nko muri Afurika ahatari ubushobozi buhambaye.

Ati “ Mébendazole twakuye ku isoko zakorewe mu Bubiligi nabo twarabibamenyesheje badusaba imbabazi […] aho Ikigo gipima ubuziranenge bw’imiti kigiriyeho mu Rwanda, ubu hari n’inganda zajyaga zohereza imiti mu Rwanda zatwandikiye zivuga ko zikuye imiti yazo ku isoko ryo mu Rwanda. ”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yasabye abitabiriye iyi nama, kugira icyo bakora kugira ngo ubuziranenge bw’imiti burusheho kubungwabungwa.

Ati “Biraduhamagarira kugira icyo dukora kuri buri wese wicaye hano, bisaba abafata ibyemezo kugira icyo bakora. Biragaragara ko hari impinduka zikenewe mu buryo dukora ibintu, uko dukora igenamigambi, kugira ngo tugere ku musaruro mwiza.”

Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, kimaze umwaka gitangiye gukora. Ubuyobozi bwacyo buvuga bwafatiye ingamba imiti yinjira ku isoko ry’u Rwanda, iyo batazajya babasha gupimira mu Rwanda, ikazajya ipimirwa mu bihugu bifite laboratoire zataye imbere zifitanye amasezerano n’u Rwanda.

I Kigali hari kubera inama mpuzamahanga iri kwiga ku buziranenge bw’imiti

Umuyobozi w’Agateganyo wa FDA, Dr Charles Karangwa

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Iterambere, Dr Muligande Charles, ari mu bitabiriye iyi nama

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yasabye ko ubuziranenge bw’imiti bwitabwaho na buri wese urebwa

Src:@igihe.rw

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *