WDA yatanze ibitabo 400 ku mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga mu Rwanda (WDA) Eng. Gatabazi Gaspard, yemeza ko ibitabo byatanzwe ku mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVT) bitegerejweho umusaruro ukomeye mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Uyu muyobozi yabitangaje  kuri uyu wa 24 Mutarama 2020 , ubwo WDA yatangaga ibitabo 400 “Quality Management Handbook” ku bayobozi b’ibigo by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bigamije kwifashishwa mu kuzamura ireme ry’uburezi biyobora abo bigenewe.

Eng. Gatabazi avuga ko ibyo bitabo birimo ibyo umuntu yakwifashisha byose kugira ngo arebe itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa y’imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro ko birimo gukorwa neza, asobanura ko ibintu bidashobora gukorwa neza hatabayeho icyo umuntu yareberaho cyangwa yakwifashisha.

Atangaza ko abayobozi bashinzwe uburezi mu mirenge bamaze guhugurwa, bafite ibikoresho, ndetse avuga ko mu bitabo nk’ibyo 400 byamaze gukorwa bitaharara ahubwo bagomba guhita babiha abayobozi b’amashuri yose binyujijwe mu turere twose abayobozi b’amashuri baze babihasanga. Gusa n’ubwo ibyo bitabo byagenewe amashuri , asanga binakwiye guhabwa abayobozi b’uburezi mu turere hiyongereyeho n’abandi bagera kuri 416 bo mu mirenge bose. Ni muri urwo rwego ashimangira ko bazakomeza kugenda basohora n’ibindi mu icapiro kugira ngo bihabwe n’abandi babikeneye.

Eng. Gatabazi kandi avuga ko WDA ifite intego yo gukomeza guhugura abantu batandukanye ku ikubitiro harimo n’abayobozi b’ayo mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kugeza ubu bakabakaba 4500.

Eng. Gatabazi avuga ko mbere y’uko ibyo bitabo bikorwa hagaragaraga icyuho cyo kuba umwarimu wahuguwe usanga atandukanye cyane n’utarahuguwe, kuba ibyo bitabo bije ngo bigiye kongera agaciro mu itegurwa n’imiyigishirize ndetse no mu isuzuma kuko kugeza ubu WDA imaze guhugura abantu bangana na 50%.

Asobanura ko icyo gitabo kitaje gusimbura amahugurwa ku wabashije kugikoresha, ko gikwiye kuza giherekeza amahugurwa bityo kigafasha cyane gushyira mu bikorwa uwamaze guhugurwa, nubwo yemeza neza ko uwakibonye atarahuguwe yakwihugura gake byibuze akaruta utarakibona.

Yashimye kandi Guverinoma y’u Budage kubera inkunga ikomeye itahwemye gutera WDA muri gahunda zayo zo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Umuyobozi muri Ambasade y’u Budage Inga Klunder PreuB wari umushyitsi Mukuru yashimye WDA uburyo ikomeza gushyira mu bikorwa inshingano zayo, ishaka imfashanyigisho zitandukanye mu kuzamura ireme ry’uburezi harimo no gutegura ibitabo bigamije gufasha amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Klunder yakomeje yizeza ubufatanye n’inkunga WDA kugira ngo habeho gukomeza kubungabunga no guteza imbere amashuri ya TVT mu Rwanda kugira ngo zigire uruhare ruhagije mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Ibikubiye muri ibyo bitabo byatekerejwe ku bufatanye bwa WDA, amashuri yayo, ariko ku buryo bw’amafaranga giterwa inkunga n’Ikigo k’Iterambere mpuzamahanga cy’Abanyakoreya (KOICA) hamwe na Leta y’u Budage. WDA ifite inshingano ikomeye yo gukurikirana ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *