Mexico yakiriye aba mbere mu bimukira berekeza muri Amerika

Aba mbere mu kivunge cy’abimukira bakomeje urugendo mu gihugu cya Mexico berekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bamaze kugera mu murwa mukuru wa Mexico City.

Abimukira bagera hafi kuri 450, biganjemo abagabo n’abahungu, babaye bacumbikiwe by’agateganyo mu kibuga cy’imikino.

Iki kivunye cy’abimukira bavuga ko bari mu rugendo rwo kwerekeza muri Amerika – ikivunge kizwi ku izina rya caravan – batangiriye urugendo rwabo mu gihugu cya Honduras mu byumweru bishize.

Ubu bamaze kuba abimukira bagera hafi ku bihumbi 5.

Perezida Donald Trump w’Amerika yavuze ko hazoherezwa abasirikare bo kubakumira ngo batarenga umupaka Amerika ihana na Mexico.

Abanenga Bwana Trump bavuga ko ari kwifashisha ikibazo cy’abikumira bajya muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko, agamije gushyushya abamushyigikiye mbere yuko haba amatora rusange yo muri iki cyumweru.

Aba bimukira bavuga ko bahunga ibikorwa byo kubibasira, ubukene n’urugomo mu bihugu byabo bya Honduras, Guatemala na El Salvador.

Benshi mu bari kugera mu kibuga cy’imikino cya Jesus Martinez Palillo, bagenze n’amaguru cyangwa babona imodoka zibunguruza mu buryo bwa ‘lifuti’ bava muri leta ya Veracruz.

Kenia Alvarado y’imyaka 21 y’mavuko, yabwiye ikinyamakuru El Universal ati:

“Mu byo navanye muri Honduras, nta na kimwe nsigaranye. N’ejo nabwo nagenze n’amaguru”.

Ku wa gatanu, Miguel Angel Yunes, Guverineri wa Veracruz, yari yavuze ko imodoka za bisi zizatangwa ngo zigeze abimukira mu murwa mukuru wa Mexico – ariko aza kwisubiraho.

Abategetsi bo mu mujyi wa Mexico bavuga ko bateguye ibiribwa n’amacumbi ndetse n’imiti n’abunganizi mu mategeko bo gufasha aba bimukira babarirwa mu bihumbi bitezwe kugera muri uyu mujyi mu byumweru bitaha.

Benshi muri aba bimukira bavuga ko bashaka gusaba ubuhungiro muri Amerika.

Abandi bimukira babarirwa mu bihumbi bo muri Amerika yo hagati bakomeje urugendo berekeza mu majyaruguru, bava muri leta za Veracruz na Puebla

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *