Covide-19: Ingaruka zayo zasize icyuho mu mikorere y’Abavuzi Gakondo

Nkuko bitangazwa  n’ubuyobozi  bw’ivuriro ryitwa Imbaraga z’ibimera Health Center Ltd , bavuga ko ingaruka zakuruwe na Covid-19 zirimo na gahunda ya ‘Guma Murugo’ yashyizweho mu gihugu hose , ubukene n’ibindi  , biri mu byatumye  ababagana batabasha kubageraho nk’uko byari bisanzwe , byarushijeho kubateza icyuho mu mikorere yabo binabasubiza inyuma.

Umuganga  Niyigena Liliose  ukorera ikigo  Imbaraga z’ibimera Health  Center Ltd   gikorera  mu nyubako  izwi nki  Inkundamahoro iherereye   Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge , aganira n’Ikinyamakuru imananews.com , yavuze ko  ingaruka  za  Covid-19 zateje abaganga bakora ubuvuzi bwa gakondo icyuho gikomeye mu bucuruzi bakora bw’imiti no kuvura  .

Yagize ati “ Mugihe cya Guma Murugo  twahuye n’ingorane kuko tutari tumenyereye gukoresha uburyo bw’ikorana buhanga mu kwihuza n’abakiriya batugana  ,  kandi abarwayi muri icyo gihe bari bakeneye  uburyo babona imiti bakavurwa ariko kugirango ibagezweho byatubereye ikibazo ”.

Yongeyeho ati ” Twahuye n’imbogamizi zitandukanye harimo no  guhamagarwa n’abarwayi  badusaba  gushyirirwaho uko bavurwa n’uburyo imiti yabageraho , ibi nabyo  bitubera ihurizo  rikomeye  kuko ibyo kugemurira umurwayi  imiti cyangwa  kumuvura  ntitwari  twarabiteganyije . Icyo gihe twize uburyo uduhamagaye  atari kure y’umujyi  twazajya tumusuzumira kuri telephone  hakumvikanwa  ikiguzi  bityo nawe akohereza amafaranga  arimo n’ikiguzi  cya moto imugezaho imiti hanyuma akayohererezwa ”.

Umutangabuhamya wabashije kuvurwa mu bihe bitari byoroshye  ariwe Muhawenimana Valerie  yabwiye imenanews.com  ko ashimira ubuvuzi bw’Ikigo   Imbaraga zibimera Hearlth   Center Ltd  , abishingiye ku kuba baramutabaye no mu bihe bya Guma Murugo.

Yagize ati ” Mu gihugu hose hakimara gushyirwaho gahunda ya Guma Murugo ,  ikibazo cya  Diyabete nari nsanganwe cyarushijeho kunkomerera ndetse  hazamukiramo n’izindi ndwara  , binsaba gushaka  uburyo nabonana na muganga mbura uburyo nakoresha kugirango mubone binyoroheye  , niko  ku muhamagara  maze  anyoherereza umuti ntavuye murugo  , kuva ubwo mbasha koroherwa ’’.

Yashishikarije  abarwayi bose baba bafite intege  nke ko bazajya  bahamagara muganga akabafasha mu buryo buboroheye batagombye kuvunika bakora ingendo mu gihe basanzwe bavurwa n’imiti gakondo.

Imbaraga Zibimera Hearlth   Center Ltd   n’ikigo gifite intego yo  kubungabunga  ubuzima  bw’abantu  bafite  uburwayi butandukanye gikoresheje imiti ivura mu buryo bwa gakondo , aho bitabwaho ndetse bagakira  , hakiyongeraho no kuba banigisha  uburyo bufasha abantu  kuba bagabanya umubyibuho ukabije , kwigisha uburyo bwo  gufata ifunguro  rikwiriye  kandi rikungahaye kubutare bwose umubiri ukenera harimo n’ibyubaka umubiri.

Ikigo Imbaraga z’ibimera kiremewe kandi gishimirwa umusanzu gitanga mu buvuzi bunyuranye
Iki kigo gifite ubunararibonye mu gukoresha  imiti ivura kandi iba yaranakorewe ubushakashatsi

 

 

Uwamaliya Florence

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *