Félicien Kabuga: Abana be bavuga ko gufungwa kwe bishobora kumuviramo urupfu

Abana ba Félicien Kabuga uherutse gutabwa muri yombi mu Bufaransa ashinjwa ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda mu 1994 bavuga ko afunze mu buryo bumwima uburenganzira bwe nk’umuntu ufite ubuzima bumeze nabi cyane ucyeneye kwitwaho byihariye.

Mu itangazo basohoye ku munsi w’ejo ku wa gatanu, bavuga ko nk’umuntu ufite ibyo ashinjwa, se yamye yifuza kwitaba ubutabera ngo yisobanure, ariko atari mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda rw’i Arusha (TPIR/ICTR) bavuga ko “kuva rwashyirwaho rutahwemye kugaragaza kubogama”.

Abana ba Kabuga bavuga ko kuva mu myaka micye ishize, se w’imyaka 87 y’amavuko arwaye indwara zitandukanye nk’indwara y’isukari nyinshi mubiri (diabète), gutera k’umutima mu buryo bwihuse cyane (hypertension) ndetse n’indwara yo kwibagirwa kubera izabukuru.

Bavuga kandi ko mu mwaka ushize yabazwe mu nda, bityo ko “acyeneye kwitabwaho no gukurikiranwa bya buri kanya, nk’umuntu wese ugeze mu zabukuru w’intege nke ucyeneye gufashwa”.

Abana ba Kabuga bavuga ko usibye ibyo, se nta Gifaransa nta n’Icyongereza azi. Ko kuba ari muri gereza, adashobora kwivugira no kwigenza kandi ari mu kato, ari ukumutererana.

Bavuga ko uko ubuzima bwe bumeze “ntaho bihuriye na busa n’uburyo afunzemo”, kandi ko batangajwe no kubona ubucamanza bwanga gukoresha ibizamini byo kwa muganga ngo buhinyuze ibyo bavuga by’uburwayi bwa se, nubwo abunganizi be mu mategeko bari babisabye.

Bavuga kandi ko kuva Kabuga yatabwa muri yombi ku itariki ya 16 y’uku kwezi, ku wa kane ku itariki ya 28 ari bwo bemerewe kuvugana na we kuri tefelone gusa, nubwo umushinjacyaha mukuru yari yatanze uruhushya ku itariki ya 20 ko bemerewe kumusura.

Ubufaransa buri kwivuguruza?

Bavuga ko mu gihe cyose amaze yitaba urukiko, babonye ko ubuzima bwe burushaho kumera nabi, ko yatakaje ibiro ndetse ko mu mivugire ye humvikanamo urujijo.

Bongeraho ko kimwe n’undi mwana wese uhangayikishijwe n’ubuzima bwa se cyangwa bwa nyina, bafite ubwoba ko uku gufungwa kwa se muri ubwo buryo bishobora kumuviramo urupfu, ko ari yo mpamvu bari basabye ko akurikiranwa adafunze.

Abana ba Kabuga bavuga ko Ubufaransa buzwi nk’igihugu kigendera ku mahame yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, umuntu yaba akurikiranywe n’ubutabera cyangwa yidegembya.

Ariko bakavuga ko kugumisha se muri gereza, mu buryo ubuzima bwe bumeze kuri ubu, “bimwima uburenganzira bwe bw’ibanze”.

Mu rukiko bigeze he?

Bwana Kabuga ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi yiciwemo abarenga miliyoni.

Mu iburanisha ryo ku wa gatatu w’iki cyumweru, abunganizi be bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa gushyikiriza abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga, aha bikaba bivuze koherezwa gufungwa n’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko rwa ICTR.

Basabye ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe akajya kuba kuri umwe mu bana be, batanga urugero ko yakwambikwa icyuma ku kaguru cyo gukurikirana umuntu ku ikoranabuhanga (electronic ankle tag).

Ubusabe bwo kumurekura urukiko rwarabwanze, umucamanza yavuze ko “nubwo adafite ubushobozi bwo gucika yirutse, ariko babonye ko afite ubwo gukoresha inyandiko mpimbano akihisha”.

Urukiko rwatangaje ko ku wa gatatu utaha tariki 03/06/2020 ruzatangaza umwanzuro.

Inkuru ya BBC

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *