Sahel: Ubufaransa bugiye koherezayo abandi basirikare 600

Ubutegetsi bw’Ubufaransa bwatangaje ko bugiye kohereza abandi basirikare 600 mu karere ka Sahel, bose hamwe bakaba abasirikare 5,100 b’Ubufaransa bariyo.

Abenshi muri aba bazoherezwa mu agace kari hagati ya Niger, Mali na Burkina Faso, akarere kari kwibasirwa n’ibitero by’abiyita abarwana intambara ntagatifu.

Gusa kugeza ubu ingabo z’ibi bihugu, ingabo z’amahanga, indege z’intambara zo mu bwoko bwa drones n’undi muhate wose, bisa n’ibyananiwe guhagarika ubwicanyi bw’iyi mitwe y’abahezanguni.

Ibitero by’abarwanyi bihuzwa n’imitwe ya al-Qaeda na the Islamic State bimaze kwiyongera kuva mu mwaka ushize, abaturage barenga 500,000 bamaze kuva mu byabo.

Muri iyi weekend aba barwanyi bateye mu majyaruguru ya Burkina Faso bari kuri za moto bica abaturage 20.

Akarere ka Sahel ni agace kari munsi y’ubutayu bwa Sahara – nako kajya kuba ubutayu – kakomeje kuba indiri y’abarwanyi b’abahezanguni ba kisilamu kumva mu myaka hafi 10 ishize.

Mu kwezi gushize, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yatumije abategetsi b’ibihugu byo muri ako karere i Paris ngo baganire uko bahashya iyo mitwe.

Abategetsi bamwe ba Afurika bavuga ko iki ari ikibazo gikwiye gukemurwa n’ibihugu bya Afurika ubwabyo.

Muri Burkina Faso bisa n’aho ingabo za leta zananiwe kurwanya iyi mitwe, ubu ubutegetsi bukaba bushaka guha intwaro abaturage.

Mu minsi ishize, abagize inteko batoye ku bwiganze, ko abasivili bahabwa intwaro n’imyitozo y’ibanze ya gisirikare ngo bafashe kurwana n’iyo mitwe.

Umuturage wese ufite kuva ku myaka 18 ashobora guhabwa iyo myitozo, nubwo ngo abagomba guhabwa intwaro n’imyitozo bagomba kuba batari mu mashyaka ya politiki.

Bamwe banenze iki cyemezo cyo gushora abasiviri mu ntambara yananiye abasirikare, ko ahubwo bizateza ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi mu baturage bafite imbunda.

 

Src:BBC

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *