Urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abaturage- Min Gatabazi

Urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abaturage- Min Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye urubyiruko ko rufite uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abaturage, ubwo yatangizaga amahugurwa y’urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburengerazuba kuri uyu Mbere taliki ya 18/07, mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Minisitiri Gatabazi yaganirije urubyiruko ku miyoborere u Rwanda rwa none rwifuza, gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda mu guhindura imibereho y’abaturage n’uruhare rw’urubyiruko.

Atangiza amahugurwa y’iminsi itanu y’urubyiruko rw’abakorerabushake 277 bahagarariye abandi mu Ntara y’Iburengerazuba, Minisitiri Gatabazi yagaragaje ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “75% y’Abanyarwanda ni urubyiruko, ni rwo mbaraga z’igihugu; rwagize uruhare mu kubohora no  kubaka u Rwanda ni rwo rufite inyungu nyinshi mu gusigasira ibyagezweho (ubumwe, umutekano, imibereho myiza, ubukungu…); rugomba gushyigikira imiyoborere myiza n’icyerekezo cy’igihugu”.

Minisitiri Gatabazi kandi yagaragaje ko hari inkingi ngenderwaho mu miyoborere y’u Rwanda zirimo gutandukanya inshingano no kuzuzanya; uruhare rw’abaturage mu miyoborere; guhagararirwa kw’abayoborwa mu buyobozi; gukorera mu mucyo no kugira kibaza; kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu; kudatagaguza umutungo.

Yanagarutse ku ruhare rw’urubyiruko ruhera kuri gahunda za Leta zirimo gukurikirana no kwigisha ko nta muturage ujya mu buzererezi n’indi myitwarire mibi; ko abaturage bita ku isuku mu ngo no ku mubiri n’abana bato.

Minisitiri Gatabazi yakomeje asobanura ko urubyiruko  rugomba kurangw no kugira ubwitange, gukunda igihugu n’ubunyangamugayo; guharanira gukora cyane no kunoza umurimo; guharanira ubusugire bw’igihugu; kumenya umuco w’abandi ariko uwawe ntuganzwe.

Mu gusoza yavuze ko mu Rwanda, inzego z’ubuyobozi zigomba kuba umusemburo w’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage hagamijwe intego rusange yo gukorera Abanyarwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney atangiza amahugurwa y’urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Ntara y’Iburengerazuba (Foto MINALOC)

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *