UNIK: Abanyeshuri 1 910 bahawe impamyabumenyi ku mugaragaro
Kuri uyu wa kane, abanyeshuri 1 910 bashoje amasomo y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (bachelor’s degree) mu mashami atandukanye yo muri Kaminuza ya Kibungo “UNIK” iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Ngoma bashyikirijwe impamyabumenyi zabo ku mugaragaro.
Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Kibungo, kuri Stade Cyasemakamba, aho abanyeshuri bagera ku 1 910 basoje amashuri muri uyumwaka muri UNIK bari bateraniye, n’ababaherekeje.
David Niyitugize wavuze mu izina ry’abasoje amasomo bose, yashimiye Kaminuza ya Kibungo “UNIK” ku bumenyi yabahaye, bakaba ngo bagiye kubukoresha bihangira imirimo.
Niyitugize, mu izina ry’abanyeshuri by’umwihariko abakiri ku ntebe y’ishuri, yasabye Leta y’u Rwanda gufasha abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za Kaminuza zigenga, nabo bakajya bahabwa inguzanyo yo kwiga kuko ngo hari abantu benshi baba bifuza kwiga Kaminuza ariko bakananizwa n’ikibazo cy’amikoro.
Yagize ati “Turasaba Leta ko yareba uko ifasha abanyeshuri biga muri Kaminuza zigenga bakajya nabo bahabwa bourse (inguzanyo yo kwiga) nk’abiga muri Kaminuza za Leta, nabo bakazajya bishyura nyuma barangije kwiga kuko amikoro arimo aratuma abenshi bananirwa kwiga.”
Kuri iyi ngingo, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette wari uhagarariye Leta yijeje aba banyeshuri bo muri UNIK n’abiga mu zindi Kaminuza zigenga muri rusange ko hari gahunda Leta y’u Rwanda ifite yo kubafasha kujya babona inguzanyo nabo binyuze muri Banki y’Iterambere “BRD” nk’uko bimeze kubiga muri Kaminuza za Leta.
Yagize ati “Hashize imyaka ibiri Leta ikuye gahunda ya ‘bourse’ muri REB, iyijyana muri BRD, ibi byakozwe kugira ngo buri wese abone amahirwe yo kubona inguzanyo. Mbijeje rero ko ngiye gukomeza ubuvugizi mu zindi nzego zo hejuru zirimo Minisiteri y’uburezi, iyi gahunda ikihutishwa kuko irahari.”
Prof. Silas Lwakabamba, umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo yashimiye abagize umuryango mugari wa Kaminuza ya Kibungo bose, abasaba gukomeza guharanira ishema ryayo.
Ati “Ndashimira umuryango wa Kaminuza ya Kibungo mbasaba gukomeza imihigo muguteza imbere iyi Kaminuza.”
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo n’umuyobozi w’ikirenga wa UNIK, Hon. Senateri Prof. Laurent Nkusi.
Iyi Kaminuza ya Kibungo “UNIK” yatangiye mu mwaka wa 2003, ubu ikaba yasohoye abanyeshuri ku nshuro yayo ya karindwi mu mashami atandukanye, hakaba harimo n’abarangirije muri Kaminuza ya Kibungo ishami rya Rulindo.