Umwana akwiye kwitabwaho hagamijwe gufasha imikurire y’ubwonko bwe”Ubushakashatsi”
Ku bana bakiri munsi y’imyaka itatu ubushakashatsi bushya bwagaragaje ibintu by’ingenzi ababyeyi bakwiye kuzirikana kujya babakorera bikagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubwonko bwabo .
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku babyeyi bo mu Karere ka Ngororero bitabiriye ibiganiro bifasha mu gukangura imikurire y’ubwonko, hagamijwe kureba icyo byatanga.
Bwakozwe n’umuryango urengera abana ‘Save the Children’ ku bufatanye n’umuryango Umuhuza n’ikigo giharanira iterambere ry’imyigire (Institute of Developments Studies), bumurikwa kuri uyu wa 10 Kamena 2019
Bwagaragaje ko ababyeyi bafashije abana babo mu bikorwa birimo no ku baririmbira, kubabwira inkuru, gukina n’ibipupe, gusoma no kumenya amazina y’ibishushanyo byagira uruhare rukomeye mu gukura k’ubwonko bwabo.
Abagore bo muri aka karere babonye ubumenyi bw’ibanze mu gukangura imikurire y’ubwonko bw’abana, babo babafashije ku kigero cya 41% ubagereranyije n’abatarayabonye naho ababonye ubwisumbuyeho batanze umusaruro ku rugero rwa 52% ugereranije n’abatarabuhawe.
Abagabo babonye amahugurwa y’ibanze byongereye ubumenyi bw’abana babo mu kwiga ku rugero rwa 81% ku bahuguwe mu gihe gito mu gihe abahuguwe mu gihe kiringaniye batanze umusaruro ku rugero rwa 32%.
Mu cyegeranyo giherutse cya Save the Children cyashyiraga u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba no ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kwita ku buzima bw’Abana.
Umuyobozi w’Iterambere ry’Ibikorwa muri Save the Children Rwanda, Sofia Cozzolino, yavuze ko ‘Imyaka itatu ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari iyo kwitabwaho mu gutegura ahazaza h’umwana.
Ati “Muri iyi myaka nibwo ubwonko bw’umwana bukura cyane kandi bukaba bwahinduka. Kunanirwa kwita ku mikurire y’ubwonko bufite ubuzima bwiza bishobora gutera ingaruka z’igihe kirekire.”
Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato (NECDP), Dr Anita Asiimwe, yavuze ko nubwo ababyeyi bafite inshingano nyinshi badakwiye kutabura umwanya wo kwita ku bana babo kuko ‘imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umuntu niyo iba imugize ubuzima bwe bwose’’.
Umwe mu babyeyi bitabiriye ibiganiro byagendeweho hakorwa ubushakashatsi, Abdul Kalim Ndimurwango, yavuze ko atari azi ko umwana akeneye urukundo rw’umubyeyi mu gihe akiri no mu nda ya nyina.
yagize, Ati “Si njye njyenyine, n’abandi babyeyi benshi ntibabizi, by’umwihariko abagabo. Mu mahugurwa, twize ko kwita ku mwana bitangira akiri mu nda ya nyina kugirango umwana abashe kuvuka neza ndetse no gukura neza”
Ubu bushakashatsi bwamuritswe mbere y’uko haba Inama Mpuzamahanga ku mikurire y’umwana izaba ku ya 11-12 Kamena.
Izitabirwa n’impuguke ziturutse mu bihugu bitandukanye, aho bazungurana ibitekerezo ku byavuye mu bushakashatsi bw’imikurire y’abana, haba ubwakorewe mu bihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda DHS (2014-2015), ryagaragaje ko abana bafite amezi 36-59 babasha gutera imbere mu gusoma, kubara, mu gihagararo, imyitwarire ari 63%.