Inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bya EAC hifashishijwe iya kure yasubitswe

Inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba yasubitswe kubera ubusabe bwa kimwe mu bihugu biwugize , ari cyo Sudani y’Epfo.

Ni inama yagombaga kuba uyu munsi tariki 15 Mata 2020 hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (Video Conference).

Mu ibarurwa yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ivuga ko kubera buriya busabe iyi nama yagombaga kuba hifashishijwe Video Conference itakibaye bityo itariki yimuriweho ikazatangazwa nyuma.

Abakuru b’ibihugu bya EAC, bari bagiye guhura mu gihe ibihugu byose birimo gushaka uburyo bwo guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus kandi bitabangamiye urujya n’uruza rwa serivisi n’ibicuruzwa.

Iyi nama yari igiye kuba ikurikiranye n’iy’Abaminisitiri bafite ibikorwa by’umuryango wa EAC mu nshingano yabaye muri Werurwe.

Muri iyi nama y’Abaminisitiri yabaye muri Werurwe hafatiwemo imyanzuro 12 harimo korohereza inganda na kampani zikora imiti nka alukoro (hand sanitizers), amasabune,…

Urwego rw’ubunyamabanga rwa EAC rwasabwe gutangira gukusanya ingengo y’imari izifashishwa mu guhangana n’ingaruka zizasigwa n’icyorezo cya Coronavirus.

Mu bihugu bigize uyu muryango Kenya niyo ifite abantu benshi banduye COVID-19, aho ifite abantu 216 banduye, u Rwanda rufite abantu 134, Uganda ifite 55, Tanzania 53, Burundi 5 mu gihe Sudani y’Epfo ifite abantu 4 banduye.


Inama yasubitswe ku busabe bwa Sudani y’Epfo

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *