Politiki

“Umwami Kigeli afite umuryango, niwo uzagena aho atabarizwa(ashyingurwa) ”Dr Vuningoma

Nyuma y’itanga ry’Umwami Kigeli V ryabaye kuri iki Cyumweru, haribazwa ikigiye gukurikiraho, aho umugogo we uzatabirizwa n’indi mihango ijyana n’itanga ry’umwami uko izakorwa.

Umwami Kigeli V yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 azize uburwayi yari amaranye igihe. Yaguye mu Mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umwe mu bayobozi bashinzwe umuco yabwiye itangazamakuru ko Kigeli V nta wamukuraho kuba yarabaye umwami, ariko atekereza ko kuva “yari ishyanga, kuba yatanze nta mihango ijyanye n’umurongo we yakorwa mu Rwanda, kereka habaye icyemezo cya politiki”.

Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, Dr Vuningoma James we yabwiye Itangazamakuru, ko Kigeli V ari “Umunyarwanda ufite uburyo bwihariye kuko yari umwami w’iki gihugu.”

Ati “Turi gushakisha natwe ngo ni iki cyakorwa mu buryo bw’umuco nyine nk’umuntu wagize uruhare mu miyoborere y’icyo gihe, ariko ntitwari twagira umwanzuro duhuriyeho. Iyo tubonye ibyago nk’ibyo byabaye, ari wowe ari nanjye turatabara, haba hari icyiriyo tukamenya aho cyabereye, mbese umuryango n’abo aribo bose, bakaba babafata mu mugongo.’’

“Gufatwa nk’umwami ni karande k’Abanyarwanda, kwari ugusimburana guhari muri icyo gihe. Ubu turi muri repubulika, ni amatwara atandukanye, afite ibihe bitandukanye ariko ntibivanaho kumufata nk’umuntu. Mu minsi cyangwa amasaha ari imbere turaba tumenye ngo ni ibiki byakorwa mu kubahiriza umuntu nk’uwo no kumuha icyubahiro, kumuherekeza.’’

Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, Dr Vuningoma James

Dr Vuningoma yavuze ko iby’aho yatabarizwa byaba muRwanda cyangwa mu mahanga, bigomba gushingira ku cyifuzo cy’umuryango we.

Ati “Ntacyo dushobora kubivugaho, kuko ntabwo tuzi icyo umuryango ugena, ni ugutegereza tugashakisha ese umuryango urabivugaho iki, Urifuza iki.’’

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’Umwami Kigeli V muri iki gitondo, rivuga ko abajyanama be bari kuganira ku ho azatabarizwa n’uko bizakorwa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *