Umutingito wahitanye 25 ukomeretsa 350 muri Pakistani
Ibikorwa byo gushakisha ababa bahitanywe n’umutingito wabaye mubihe bitandukaye wari ku muvuduko wa manyitide ya 5,2 wahitanye abagera ku 25 ugakomeretsa 350 m’Uburasirazuba bwa Pakistani kuri uyu wa Gatatu birakomeje.
Abashinzwe gutabara muri Pakistani batangaza ko uyu mutingito wakomerekeje 350, ugasenya amazu abarirwa mu magana. 8o mu bakomeretse n’indembe nkuko abo bashinzwe gutabara babivuga.
Abari muri iki gikorwa cyo guratabara ababa bahitanywe cyangwa bagakomeretswa n’uyu mutingito bavuga ko batorohewe kubera imvura nyinshi, ndetse n’umuyoboro utwara umuriro w’amashanyarazi wangiritse ,hakiyongeraho no kuba uburyo bwo guhanahana amakuru nabwo butari gukora.
Pakistani ikunze kwibasirwa n’imitingito ,aho mu 2005, umutingito wari ufite umuvuduko wo kuri manyitide ya 7,6 wahitanye 73.000 ugasenya amazu y’ababarirwa mu miliyoni 3,5 .
Umutingito wumvikanye mu bihe bitandukanye kuri uyu wa gatatu wumvikanye kandi mu bice bimwe bimwe by’Ubuhinde ,aha ubuyobozi bukaba bwatangaje ko hakenewe gufashwa abagera mu 50.000