Umuryango AIMPO wahize kurandura burundu ibibazo bikibasira abasigajwe inyuma n’amateka
Umuryango AIMPO uharanira inyungu n’iterambere ry’abaturage bakandamijwe n’ubukene muri rusange , ariko cyane cyane ukaba wibanda kubasigajwe inyuma n’amateka, wateguye amahugurwa y’iminsi itatu yatangiye Taliki 16-18 Mutarama 2019 hagamijwe kwigisha ibijyanye n’Amategeko, Ubuhinzi bwa kijyambere kandi bufasha kurwanya imirire mibi, no gukora ubuvugizi kubafite ubumuga.
Uyu muryango wateguye aya mahugurwa mu rwego rwo gufasha abaturage bakandamijwe n’ubukene, uhereye kubasigajwe inyuma n’amateka bafite ubumuga,hagamijwe kubaha ubumenyi kubijyanye n’ubuhinzi, kugirango basobanukirwe uko bahinga, uko bazajya batubura imbuto mugihe bahinze muturima duto baba bafite,cyangwa n’ahandi bashobora guhabwa ,ndetse banigishwa kubirebana n’amategeko abarengera ,kuburyo mugihe haba hagize ugira ikibazo muri bo abe yamenya aho agomba kubariza ,uwo yabaza ndetse n’itegeko rimurengera .
Uwajeneza Delphine umuyobozi wungirije w’uyu muryango,asobanura ibikubiye mu mahugurwa yatanzwe yagize ati” Twibanze cyane ku gukangurira abasigajwinyuma n’amateka kumenya amategeko hashingiwe ahanini n’uko amateka agaragaza ko bo ndetse n’abafite ubumuga bari abantu babonwa nk’abadashoboye ,kuburyo bahutazwaga bikarangirira aho ntibikurikiranwe,aho hazagamo n’ihohotera ry’ubwoko bwose harimo no guterwa inda zitateguwe,bityo rero abari muri iki kiciro bakaba bakwiye kugira ubumenyi kumategeko abarengera,kuburyo niyo bafashwa ,nibura nabo babasha kwivugira no kugeza ikibazo cyabo aho gishobora gukemuka”
Yongeyeho agira ati” Nyuma yo kubigisha amategeko abarengera , dufite intego yo kubafasha kugira ubumenyi kubijyanye n’ubuhinzi kugirango batandukane burundu n’ibibazo biterwa ahanini n’imirire mibi ,ndetse banigishwe no kwigirira isuku iboneye”.
Kubirebana no gufasha kubijyanye no kubona insimburangingo n’ibindi,uyu muryango uvugako ari kimwe mubizibandwaho ubwo amikoro azaba abonetse, gusa kubera ibibazo bitandukanye bikigaragara mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka,hatangijwe ubuvugizi kubijyanye n’abana bafite ubumuga baba baraheze mu rugo, bitewe n’uko ababyeyi babo baba babuze ubushobozi bwo kubitaho nko kubabonera ibikoresho bibafasha kugera ku ishuli, ndetse no kubona insimburangingo.
Mu igenzura ryakorewe mu turere twa Kicukiro ,Kamonyi na gsabo, uyu muryango uvuga ko wahasanze abana benshi biganjemo abafite ubumuga bwo mu mutwe baheze mu rugo ntibahabwe amahirwe yabafasha guhindura ubuzima.
Mu byo uyu muryango uteganya harimo gukomeza gukora ubuvugizi ndetse no gutangiza undi muryango uzajya ukurikirana ibibazo abasigajwe inyuma n’amateka bafite, kubasabira uturere aho bajya bakorera ndetse no gufashwa kwinjizwa muri gahunda zibafasha kugira imibereho cyane ko nabo bagaragaza ko ari abantu bashoboye nk’abandi bose.
Mu bindi biteganijwe gukorwa murwego rw’ubuvugizi harimo gushishikariza icyatuma abana bafite ubumuga bajyanwa mu bigo bibitaho by’umwihariko nka Gatagara, kugirango babashe guhabwa ubumenyi ndetse no kumenyera kubana n’abandi ,cyane ko nyuma yo kumugara ubuzima buba bugikomeje.
Uyu muryango ushishikariza abahejejwinyuma n’amateka guharanira guhindura ubuzima bwabo bibumbira mu matsinda ,aho basabwa kwiha intego yo gukorera kumihigo kandi bakayesa nk’abandi , cyane ko iki cyizere gishingirwa ku kuba u Rwanda ari Igihugu gifite ubuyobozi bwiza.
Uyu muryango kandi cyane ko haba mubawutangije ndetse nabo ukorera ubuvugizi bose hamwe baturuka mu miryango y’abahejejw’inyuma n’amateka,basaba Leta guhera ku nzego z’ibanze kuzamura ,ko bakwiye kugirirwa icyizere no kubaba hafi aho bishoboka ,kuko bihaye intego yo gukoresha imbaraga zizana impinduka no kuba icyitegererezo,ndetse bakaba “ba ndebereho”.
Mukantabana dorocella utuye mu karere ka Kicukiro,Umurenge wa Masaka,Akagali ka Mbabe,Umudugudu wa Mbabe akaba ahagarariye koperative y’abafite ubumuga mu itsinda ryitwa Twikure mu bwigunge rigizwe n’abanyamuryango 28,aho bahanahana amafaranga bagamije kwikura mu bukene n’ubwigunge, yahamije ko amahugurwa bahawe yaziye igihe kandi ko agiye gusangiza bagenzi be ibyo bigishijwe no kubafasha kubishyira mu bikorwa , kuko bizabafasha guhindura imibereho yabo mu miryango.