USA:Abanyeshuri 17 bishwe barashwe

Abanyeshuri 17 bishwe barasiwe mu gitero cyagabwe n’umusore w’imyaka 19 mu kigo cy’amashuri giherereye muri Parkland muri Leta ya Florida.
Polisi yo muri Florida yatangaje ko uyu musore wagabye igitero ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare 2018, yamenyekanye nka Nikolas Cruz ndetse yari amaze igihe yirukanwe muri iki kigo.