Rubavu: Yafashwe yinjiza urumogi mu gihugu arutwaye mu mapine y’igare yasunikaga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu ifungiye kuri Sitasiyo ya Gisenyi uwitwa Iremberabo Donatien nyuma yo kumufatana udupfunyika tw’uromogi 500 adutwaye mu mapine y’igare yasunikaga  aturutse muri Repubulika iharanira  demokarasi ya Kongo.

Uyu mugabo ufite imyaka 23 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Nengo, ho mu murenge wa Gisenyi ,ahagana saa moya z’ijoro ryo ku wa 16 uku kwezi.

Asobanura uko yafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire  yagize ati,” Ubwo yavaga muri iki gihugu cy’igituranyi, Polisi y’u Rwanda yasatse mu mapine y’igare rya siporo yasunikaga, isangamo  urwo rumogi. Ifatwa rye ryaturutse ku makuru Polisi y’u Rwanda yari ifite y’uko ashobora kuba ari mu batunda urumogi.”

CIP Kanamugire yaburiye abishora mu biyobyabwenge agira ati,”Ababitunda n’ababikoresha ku buryo bumwe cyangwa ubundi baragirwa inama yo kubireka kuko amayeri yabo tuyazi. Abatazabireka bamenye ko igihe icyo ari cyo cyose bazafatwa babihanirwe.”

Na none kuri uwo munsi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yafatanye abagore babiri udupfunyika 2482 tw’urumogi dupima ibiro bitandatu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko abarufatanwe ari Uwineza Assia ufite imyaka 31 y’amavuko  na Muhawenimana Madine ufite imyaka 35 y’amavuko.

Yavuze ko aba bombi bafatiwe aho batuye mu kagari ka Kavumu, mu murenge wa Busasamana.

Yagize ati,”Baguwe gitumo mu rugo rwa  Uwineza barimo bapfunyika urwo rumogi mu dupfunyika duto.”

CIP Hakizimana yavuze ko aba bagore bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje.

Yibukije ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha, birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gufata ku ngufu; n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina; hanyuma asaba abantu kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo, batanga amakuru atuma hafatwa ababitunda n’ababikoresha.

Gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *