Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika bufunga ibiro by’uyihagarariye

Ubushinwa bwategetse ko ibiro by’uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wo mu burengerazuba wa Chengdu bifungwa, igikorwa gishya mu bushyamirane buri hagati y’ibi bihugu.

Leta y’Ubushinwa yatangaje ko iki gikorwa cyari “gikenewe” kuri Amerika, nayo muri iki cyumweru yategetse ko ibiro by’uhagarariye Ubushinwa mu mujyi wa Houston muri Amerika bifungwa.

Mike Pompeo ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika yavuze ko uwo mwanzuro bawufashe kuko Ubushinwa “bwariho bwiba” ibihangano mu by’ubwenge.

Ubushyamirane ku ngingo zinyuranye bumaze igihe bututumba hagati y’ibi bihugu by’ibihangange ku isi.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, yatangaje ko gufunga ibiro bya Amerika ari “igikorwa cyemewe kandi gikenewe mu kwihorera ku gikorwa kidafite impamvu cyakozwe na Amerika”.

Mu itangazo ry’iyi minisiteri bavuga ko “Uko byifashe hagati y’Ubushinwa na Amerika ari ibintu Ubushinwa butifuza kubona, kandi Amerika ariyo nyirabayazana wa byose”.

Ibiro bya Amerika muri Chengdu, byashinzwe mu 1985 ubu bifite abakozi 200, ni ahantu h’ingenzi kuko hegereye akarere ka Tibet.

Tibet ni agace kari ku butumburuke kurusha utundi ku isi, gakunze kwitwa “igisenge cy’isi”, ni akarere kigenga kuri leta y’Ubushinwa gahora gaharanira ubwigenge busesuye.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, leta ya Amerika yamenyesheje Ubushinwa ko bitarenze impera z’iki cyumweru bagomba gufunga ibiro byabo biri mu mujyi wa Houston muri leta ya Texas.

Bwana Pompeo yavuze ko leta leta y’Ubushinwa “itari kwiba gusa umutungo mu by’ubwenge wa Amerika…ahubwo n’umutungo nk’uwo w’Uburayi…bigashyira mu kaga imirimo ibihumbi amagana”.

Bwana Pompeo yavuze ko bategereje ingamba Ubushinwa buzafata ariko butabikora bo bakazifata.

Ibiro by’uhagarariye Ubushinwa muri Houston ni bimwe muri bitanu biri muri Amerika, hamwe na Ambasade iri i Washington DC. Ntabwo bizwi neza impamvu ibi biro bya Houston aribyo byafunzwe.

Ubushinwa bwihimuranye umujinya, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga avuga ko impamvu zatanzwe na Amerika kuri icyo gikorwa “ziteye isoni”.

Hua Chunying yasabye Amerika kwisubiraho ku “mwanzuro w’ikosa” yafashe cyangwa Ubushinwa “bukihimurana ingamba zikomeye”.

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwakomeje gushyamirana n’ubwa Xi Jinping ku ngingo z’ubukungu n’icyorezo cya coronavirus, n’amategeko y’umutekano mashya atavugwaho rumwe Ubushinwa bwashyize kuri Hong Kong.

 

Src:BBC

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *