Umuherwe Francis Habumugisha arashinjwa guhohotera Kamali Diane yakoreshaga
Umukobwa witwa Diane Kamali yagaragaje amashusho ya CCTV avuga ko arimo umunyemari witwa Francis Habumugisha usanzwe afite televiziyo yitwa Goodrich TV ,akanahagararira inyungu za kompanyi ikora ubucuruzi bushingiye ku miti y’ibimera n’ib’indi yitwa Alliance , amukubita mu ruhame ariko akaba atarabona ubutabera.
Diane Kamali yanditse kuri Twitter ko ibi byabaye ku wa 15 z’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka, ko uwamukubise ari Francis Habumugisha umushoramari uzwi i Kigali, ufite televiziyo yitwa Goodrich TV.
Diane Kamali yabwiye BBC dukesha iyi nkuru, ko Bwana Habumugisha basanzwe bakorana kimwe n’abo bari kumwe mu nama mu cyumba cy’inama cy’inzu ya Makuza Peace Plaza i Kigali.
Madamazera Kamali yavuze ko, ku mashusho umukobwa uhagaze yarimo avuga amwe mu makosa yakozwe na Bwana Habumugisha mu byo bakorana, maze uyu mugabo aramutuka cyane.
Ati: “Uriya mugabo Francis yashatse kumucecekesha amutuka ibitutsi bibi cyane dufitiye n’amajwi kuko mu nama bafataga ikiganiro”.
“Njyewe rero yagize ngo ndigufata video na telefone yanjye, nuko araza arayinyaka arayivuna, ni yo mpamvu yahise ankubita urushyi”.
Kuri Twitter, urwego rw’ubugenzacyaha rwaje gusubiza Diane ko “ikirego cye cyakiriwe kandi cyakurikiranywe”.
Bwana Habumugisha Francis ushinjwa na Diane kumuhohotera mu ruhame ntabwo yashatse kugira icyo abwira BBC, yaba kuri telefone cyangwa mu butumwa yandikiwe.
Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri Twitter
Diane Kamali yakomeje kandi avuga ko ibyabaye bagize amahirwe bigafatwa na CCTV, ko iyo bitaba bityo bitari no kuzavugwa kuko benshi bahohoterwa bagaceceka kuko babura ibimenyetso.
Agira ati: “Ni ibintu bibabaje cyane kandi bikorerwa abantu benshi, abadamu n’abakobwa cyane cyane, niba umuntu ashobora kugukubitira mu ruhame rw’abantu barenze 10 muri mwenyine yakora n’ibirenze.
Src:Umuryango