Minisiteri y’Uburezi yahembye Indashyikirwa zagaragaje umuhate mu gushyikira Uburezi

Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’ibigo biyishamikiyeho yahembye abantu bcatcacndukanye mu barushije abandi guhanga  udushya mu burezi mu rwego rwo guteza imbere ireme ryabwo, nkuko biri mu murongo Igihugu kihaye.

Mubashimiwe ndetse bagahabwa n’ibihembo harimo abanyeshuri , abarezi , abayobozi b’amashuri , abayobozi b’inzego z’ibanze n’abamwe mu  bikorera babashije guhiga abandi mu kugira  uruhare mu burezi bubereye.

Umwihariko wa bamwe mu banyeshuri bahawe ibihembo bashimiwe umuhate wabo mukugira  uruhare mu kugarura mu ishuri abandi banyeshuri bari baritakarije icyizere cyo kuyagarukamo , aho bamwe muribo byabasabye kubasanga mu gihugu cy’abaturanyi cya  Uganda , aho bari baragiye gushakira imirimo inyuranye.

Bimwe mubihembo bahawe ahanini bizabafasha mu myigire yabo kuko bigizwe  n’ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, amakaramu, imyenda y’ishuri, imyenda ya siporo n’ibikapu babitwaramo iyo bari ku ishuri.

Ibihembo nyamukuru byatanzwe harimo  moto zahawe abayobozi batatu aribo ushinzwe uburezi ku Umurenge, umuyobozi  w’ishuri uri mu bagize uruhare mu kugabanya umubare w’abana bata ishuri no gufasha abana bafite ubumuga kwiga muri gahunda y’uburezi budaheza , n’undi murezi wagize uruhare mu guteza imbere siyansi no gufasha abanyeshuri muri gahunda yo kwihangira umurimo aho babashije kuvumbura uburyo bwo gukora  isabune y’amazi (Savon liquide) n’ibindi bikoresho bikenerwa ku mashuri.

Ibindi bihembo byatanzwe bigizwe na televiziyo nini , inka, mudasobwa , telefoni zo mu bwoko bugezweho bwa smart phone.

Mu ijambo rye  Minisitiri w’uburezi  Dr Mutimura Eugene , ashimangira ko gutanga ibihembo ku barezi, abanyeshuri, abayobozi b’amashuri , ba rwiyemezamirimo n’abo mu nzego z’ibanze bahize abandi mu guhanga udcushya bigamije gukomeza gutera imbaraga abakora neza mu kuzamura  uburezi no gihwitura abakigaragaza  intege nke kugira ngo na bo barusheho gutera intambwe ishimishije no gukosora ibitaragenze neza hagamijwe kwimakaza umuco wo gusigasira uburezi no kubuteza imbere.

Yagize ati: “Igikorwa nk’iki cyo guhemba ababaye indashyikirwa mu guhanga udushya bigamije gushimira abagaragaje umurava kurusha abandi mu burezi , ibi bihembo bibongerera imbaraga mu kazi bcakora  no kurushaho kuzuza  inshingano zabo mu kurera”.

Yongeyeho ko mu gutoranya ababaye indashyikirwa mu guhanga udushya , Minisiteri y’Uburezi yabifashijwemo n’abarezi mu bigo by’amashuri, abashinzwe uburezi ku mirenge no mu turere, bityo abahize abandi babasha kumenyekana ari nayo mpamvu  bagenewe  ibihembo mu rwego rwo kubashimira no kubereka ko ibyo bakora bizirikanwa.

Kuruhande rwabahawe ibihembo nabo bashimiye Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi yabazirikanye ,aho aho bahuriza ku kuba mu nshingano zabo n’ubwo bakoraga badategereje  ibihembo , ibintu bahamya ko babifashe  nk’ikimenyetso gikomeye mu bizabatera imbaraga zo kurushaho gutera intambwe mu guharanira ko uburezi buhora ku isonga.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *