Umuhanzi Oliver Mtukudzi yapfuye
Umunya-Zimbabwe wubatse izina rikomeye muri muzika ku rwego mpuzamahanga, Oliver Mtukudzi, yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu azize uburwayi bwari bumaze ukwezi bwaramuheranye.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Zimbabwe byatangaje ko Mtukudzi yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Mutarama 2019, muri The Avenues Clinic mu murwa mukuru Harare.
Uyu musaza w’imyaka 66 yari amaze ukwezi arwaye. Ikinyamakuru TshisaLive cyatangaje ko inzu yatungarizagamo indirimbo yitwa Gallo Records yemeje aya makuru ariko nta kindi barengejeho.
Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko babajwe n’urupfu rw’uyu musaza ufite amateka akomeye mu muziki wa Jazz.
Yamenyekanye cyane imbere y’ubwigenge bwa Zimbabwe mu 1980 igihe yifatanyaga n’abarwanyi ari kumwe n’umuririmbyi Thomas Mapfumo, mu njyana y’umudiho wo kwibohora ku butegetsi bwa Ian Smith.
Mtukudzi yakoreye mu ruganda rwa muzika imyaka 40, atunganya alubumu 67.
Alubumu ye ya nyuma yumvikanamo ibibazo bya politike n’imibano bitifashe neza magingo aya mu gihugu cya Zimbabwe.