umugore ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 13 akanamwanduza imitezi

Uburyo Urwaye Imitezi Aba Amerewe


Uyu mugore wo mu Mudugudu wa Kirara, Akagari ka Rebero, Umurenge wa Muko icyo cyaha yagikoze muri Kanama 2022.

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyabaye ubwo yatangiraga umwana avuye guhaha, akamukurura akamujyana mu gashyamba akamusambanya

Byamenyekanye ubwo umwana yakinaga n’abandi bana akaza gucikwa akababwira ko yarongoye umuntu mukuru, abana nabo bagera mu rugo bakabivuga ababyeyi bakihutira kumujyana kwa muganga bagasanga koko yarahohotewe ndetse yarananduye imitezi, nibwo uwakoze icyaha yahise afatwa n’inzego zibishinzwe.

Mu iburana rye, uyu mugore yemera icyaha aregwa ariko akavuga ko atari azi ko arwaye imitezi agashinja umwana ko ariwe wamusabye ko basambana.

Ubushinjacyaha ducyesha iyi nkuru buvuga ko ukwiregura kw’uriya mugore avuga ko umwana ariwe wamusabye ko bakora imibonano mpuzabitsina “Usanga ari uguhunga icyaha kuko azi neza ko gihanwa n’amategeko”.

Aho usanga bantu birengagiza amategeko nkana kandi bayazi nkuko uwo mugore aburana avuga ko umwana ariwe wa mushutse.

Umukunzi Fabiolla utuye muri ako kagari ka Rebero hamyako abagore baho bakunze gushuka abana babahungu kuko akenshi usanga ntabagabo bigeze,yagize Ati.” Turashimira Leta yataye muriyombi uyu mubyeyi gito kuko hari benshi bameze nkawe batumariye abana.”

yongeyeho ko uwo mugore asanzwe ajyana abagabo babandi kuko yibana ikindi amaze kubyara abana 4 kubagabo batandukanye.

Alphonse Niyomungeri utuye muri ako kagari nawe ashimangira ibya mugenzi we ko uwo mugore atwara abagabo babandi ndetse ko yakoze amahano umbwo yashukaga umwana utarageza imyaka yubukure,aho yagize Ati .”Mfite abana babahungu n’Aabakombwa ariko nirirwaga mpangayikiye abakombwa nziko aribo batera inda none n’Abahungu nabo burya barahohoterwa.”

yakomeje agaragaza impungenge afite ko atarazi ko umwana wese akwiye kwitabwaho ndetse ko yafashe iyambere yo kuganiriza abana bose kuko yaje gusanga arigihombo kutabwira umwana ikibi n’ikiza.

ibikandi tubisanga mwitegeko ry’Umuryano aho kwita kubana bireba burumwe wese.

Icyaha nikimuhama, azahanishwa Ingingo 4 y’ Itegeko nº 69/2019 ryo ku wa08/11/2019 ivuga ko iyo agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Icyo amategeko y’u Rwanda avuga ku nshingano z’ababyeyi …

Amategeko y’u Rwanda agira icyo avuga ku nshingano z’ababyeyi ku mwana. Itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo (…)

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *