Umugabo w’imyaka 78 umaze kubyara abana 32 ku bagore 20 yagiriye inama bagenzi be

Umugabo witwa Attah kwame w’imyaka 78 yatangaje ko icyubahiro cye gituruka ku bana benshi yabyaye kuko ubu afite 32 yabyaye ku bagore 20 ndetse ngo ubu aracyabyara.

Bwana Kwame atuye mu gace kitwa Abesewa Gyaman hafi ya Adeemmra na Wassa Amenfi East mu burengerazuba bwa Ghana yaganiriye n’umuhanga mu gukora ibyegeranyo witwa Edem Srem amubwira byinshi ku buzima bwe.

Uyu mugabo yabwiye uyu Munyamakuru mu kiganiro kiri no kuri You Tube ko abana be bose babyawe n’abagore 20 nubwo ngo hari abapfuye.

Yavuze ko umugore babana ubu afite imyaka 35 ndetse biteguye kubyara abandi bana nubwo ubu bafitanye 5.

Kwame yavuze ko n’abandi bagabo bose bakwiriye kuba nkawe bakabyara abana benshi bakuzuza isi.

Yavuze ko yapfushije abana b’impanga yari kuba afite abana 34 ubu.Abajijwe impamvu yabyaye abana benshi yasubije ko ari uko abana baturuka ku mana.

Abajijwe niba azi abana be bose yavuze ko bose abazi kuko babana ndetse mu buzima bwe bwose yatunzwe gusa no guhinga.

Abajijwe inama yagira abagabo bose bo ku isi yagize ati “Bakwiriye kubyara abana benshi nkuko nanjye nabigenje.”

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published.