Abiga amategeko baturuka muri Africa bateraniye mu Rwanda aho bari gukarishya ubwenge

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019 , Abiga amategeko baturutse mu bihugu bitandukanye bigize umugabane wa Afrika  , bateraniye mu Rwanda  aho bari gukarishya ubwenge  no gusangira ubunararibonye  mu mahugurwa y’iminsi itatu , bari guhabwa  azibanda  mu guhugura abanyamategeko ku bijyanye n’imyitwarire yabo muburyo bwa kinyamwuga ( Legal Ethics Training Program ).

Aya mahugurwa  abaye kunshuro yayo ya kabiri kuko ayabanje yari yabereye mu gihugu cya Ghana , Abayitabiriye   bagera kuri 72 baturuka  mu  bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane wa Africa aribyo : Rwanda , Ghana , Kenya,Nigeria , South Africa , Uganda, Tanzanie, Zimbabwe.

Aya mahugurwa  yateguwe  k’ubufatanye bwa Kaminuza ya INES Ruhengeri, Kaminuza ya Fordham iherereye  muri Amerika , GIMPA yo muri Ghana, Abanyamategeko bo mu Rwanda ndetse nabo mu Bwongereza,Ububirigi n’abandi , bakaba barageneye aya  mahugurwa  abiganjemo abanyeshuri biga amategeko, abimenyereza umwuga w’ubucamanza hamwe  n’abavoka .

Abayateguye bavuga ko ari amasomo y’ingenzi kuko abafite aho bahuriye n’amategeko bagomba kumenya uko bitwara, uko bafata abaje babagana, ibyo bagomba kwirinda, uko bagomba kwitwara mu rukiko, uko bagomba kwitwara batanga inama ku bantu batandukanye baje babagana , ndetse no kugira imyitwarire iboneye  ijyanye no kwirinda gutandukira  ubunyamwuga .

Umuyobozi wungirije muri  Kaminuza ya  INES – Ruhengeri  yagize uruhare  mu gutegura  aya mahugurwa  Frère  Dr Fabien HAGENIMANA , avuga ko kuba aya mahugurwa yarateguwe atari uko hari icyuho mu banyamategeko cyangwa mategeko ubwayo  ahubwo  ko ari uburyo bwiza  buzafasha abayitabiriye gukarishya ubwenge no gusangira ubunararibonye ,bikazabafasha  kwitegura neza ugushyira mu ngiro   umwuga wabo.

Yagize ati: “ Umunyamwuga ahozaho. Kugirango sosiyete iyo ari yo yose igende neza ni uko igira abanyamwuga basobanutse, bashoboye kandi bashobotse. ”

Frère Dr Fabien HAGENIMANA Umuyobozi muri Ines- Ruhengeri

Akomeza agira ati: “Africa irashaka kubaduka ngo igere ku cyerekezo, ntabwo ishobora kugira icyerekezo idafite abanyamategeko basobanutse. Ikindi Africa ikunze kuregwa ruswa. Ruswa iribwa n’abantu, abanyamategeko rero iyo batumva inshingano zabo, nabo  bagkorera  munsi y’ameza ntibitware kinyamwuga, bigeraho iterambere rya Africa rigahona.”

Yongeyeho ko  abahugurwa ko basabwa gukurikira amahugurwa neza , bagakorana na bagenzi babo, bakarema  umuyoboro uzatuma bakomeza kwihugura no guhugurana, kuko burya abanyamwuga baba bafitanye  igihango gikomeye cyane kandi mu mwuga iyo ukoze neza abandi babyungukiramo , wakora nabi bakabihomberamo ari nayo  mpamvu bagomba kubaka uburyo buhoraho buzabafasha kunoza umwuga wabo.

Nadine ISHIMWE, umunyeshuri muri INES Ruhengeri

Ishimwe Nadine ni umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya INES-Ruhengeri, umwaka wa gatatu mu Ishami ry’amategeko. Avuga ko ari amahugurwa aje akenewe kuko ari ingenzi cyane, akanahamya ko hari byinshi bazayungukiramo.

Yagize ati: “ Ni amahugurwa afite icyo avuze kuri twe kandi  n’ingenzi cyane kuko aradutegura kugirango tuzabe abacamanza cyangwa abavoka  b’umwuga bazabasha kumva abaturage bazaza batugana , cyane cyane ko abacamanza ari urwego rurengera inyungu z’abaturage .  Mu ri aya mahugurwa  tuzahabwa n’inzobere  zatubanjirije mu mwuga nta gushidikanya  ko tuzamenya  byimbitse abo turibo n’icyerekezo dukwiye kwiha haba mu  kwiyubakamo  icyizere ndetse n’ibindi biranga ubunyamwuga .”

Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof Sam RUGEGE

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga  Prof Sam Rugege wari Umushyitsi Mukuru ubwo  yatangizaga aya amahugurwa yagarutse ku kamaro afitiye abanyamategeko ,aho  yerekanye  ko ari amasomo y’ingenzi kuko abafite aho bahuriye n’amategeko bagomba kumenya uko bitwara kinyamwuga , uko bafata abaje babagana nk’abakiliya babo , ibyo bagomba kwirinda , uko bagomba kwitwara mu rukiko, uko bagomba kwitwara batanga inama ku bantu batandukanye baja babagana , birinda ruswa , bakavugisha ukuri  bakirinda ikimenyane  kandi bakaba inyangamugayo n’icyitegererezo kuri bose  bakirinda icyatuma rubanda babatakariza icyizere.

Aha yagarutse kurugendo rutari rworoshye mu kubaka urwego rw’Ubutabera m’u Rwanda  mu myaka 25 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi , aho byari ugutangira bundi bushya , avuga ko n’ubwo ntabyera ngo de ,uru rwego rumaze kugera ahashimishije  mu kwiyubaka kandi rukora neza.

Martin Njuguna Kanini umunyeshuri waturutse Kenya
Abateguye  amahugurwa baturutse mubihugu bitandukanye
Ifoto y’urwibutso

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *