Amerika ishobora guhagarika Visa kubagore batwite

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gusohora ibibujijwe mu gutanga visa birimo kuzima abagore batwite, hagamijwe gukumira ko abana babo bavukira muri iki gihugu bagahabwa uburenganzira ku bwenegihugu bwacyo.

Abayobozi babiri bazi neza uyu mugambi w’ubutegetsi bwa Trump, babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iri butangaze iyi mirongo mishya kuri uyu wa Kane.

Iyi mirongo y’ibibujijwe izakomerera cyane abagore batwite bakaga visa y’ubukerarugendo bwo kubyara ‘Birth tourism’.

Imwe mu mbanzirizamushinga y’iri tegeko ivuga ko abagore batwite bazajya babanza gukuraho inzitizi zose mbere yo guhabwa visa, bumvishe abahagarariye Amerika muri icyo gihugu ko bafite indi mpamvu yemewe ituma bajya muri Amerika.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ivuga ko iri tegeko rigamije gukuraho ibyago bishobora kuvuka ku mutekano w’igihugu n’iyubahirizwa ry’amategeko bigendanye no gutanga visa zo kubyara. Ibyo birimo ibyaha bifitanye isano n’itangwa rya visa zo kujya kubyarira muri Amerika.

Ubutegetsi bwa Trump, ntibwahwemye guhangana n’icyo ari cyo cyose gituma Amerika igira abimukira, ariko bwagowe n’ikijyanye n’uburenganzira ku bwenegihugu bw’uwavukiye ku butaka bwa Amerika nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya.

Trump yakunze kurwanya iyi ngingo ndetse akavuga kenshi ko azabihagarika ariko abahanga n’abo mu butegetsi bwe bakavuga ko bitoroshye kubigeraho.

Kugenzura visa z’ubukerarugendo ku bagore batwite ni imwe mu nzira zo kubigeraho ariko ifite ibibazo by’uburyo abatanga visa bazajya bamenya niba umugore atwite cyangwa niba umugore ashobora gusubizwa inyuma ageze ku mupaka kuko bamwitegereje bakabikeka.

Kuri ubu abakozi ba ambasade ntibarabwirwa kujya babaza abagore bashaka visa niba batwite cyangwa babiteganya. Gusa ariko ubu bashobora kumenya niba ushaka visa ajyanywe mbere na mbere no kubyarira muri Amerika.

Ubukerarugendo bwo kubyara ni inyungu mu bucuruzi ikomeye muri Amerika n’ahandi. Ibigo byo muri Amerika usanga bisohora amatangazo yamamaza bigaca n’amadolari guhera ku bihumbi 80$, yo gufasha abantu kubona visa, kubaha hotel zo kubamo n’ubufasha bwa muganga.

Abagore benshi baturuka mu Burusiya no mu Bushinwa bakajya kubyarira muri Amerika. Nubwo hari abakora mu bigo bitanga visa zo kujya kubyarira muri Amerika bagiye batabwa muri yombi kubera amanyanga no kunyereza imisoro, ubusanzwe kujya kubyara ni ibintu byemewe n’amategeko.

Kenshi abagore ntibanahisha ko ari cyo kibajyanye mu gihe barimo gusaba visa, ndetse bakanerekana amasezerano basinyanye n’abaganga n’ibitaro.

Nibura mu 2012, abagore babarirwa mu bihumbi 36 babyariye muri Amerika basubira iwabo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *