Tanzaniya yashyizeho umusoro wa 25% ku misatsi y’imikorano y’abagore

Minisitiri w’imari wa Tanzaniya yatangaje umusoro ungana na 25 ku ijana (25%) ku misatsi yose y’imikorano itumizwa mu mahanga ndetse n’umusoro ungana na 10 ku ijana (10%) ku misatsi y’imikorano ikorerwa imbere mu gihugu, mu rwego rwo kongera amafaranga iki gihugu cyinjiza.

Minisitiri Philip Mpango yatangaje izo ngamba  byitezwe ko zitangira gukurikizwa guhera mu ntangiriro y’ukwezi gutaha kwa karindwi , ubwo ku munsi w’ejo ku wa kane yatangazaga ingengo y’imari y’umwaka utaha.

Myinshi mu misatsi y’imikorano yambarwa n’abagore muri Tanzaniya itumizwa mu mahanga.

Muri iki gihugu, imisatsi nk’iyo ihendutse cyane kuri ubu igura amadolari y’Amerika arenga ane, ariko ishobora no kugeza ku madolari 130 y’Amerika.

Bwana Mpango yanakuyeho isonerwa ry’umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho abagore bifashisha mu gihe bari mu mihango. Yavuze ko impamvu ari uko abaguzi babyo nta nyungu baboneye mu igabanuka ry’igiciro kuko abacuruzi batagabanyije igiciro nyuma yo gusonerwa uwo musoro.

Abagore benshi muri Tanzaniya bagannye amatsinda atandukanye yo ku rubuga rwa WhatsApp mu kwinubira izo ngamba nshya, bagashinja leta kubahana.

Izindi nyongera ku musoro zatangajwe zirimo nk’umusoro kuri za shokola (chocolat / chocolate) n’ibisuguti (biscuits) washyizwe kuri 35 ku ijana (35%), mu gihe wari usanzwe uri kuri 25 ku ijana (25%).

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *