Kinshasa: Inkongi y’umuriro yibasiye urusengero
Kuri iki Cyumweru, itariki ya 17 Gicurasi 2026, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo yibasiye urusengero rw’Itorero rya Shekinah Tabernacle, riyoborwa na Pasiteri Richard Diyoka Nsanguluja, riherereye mu gace ka Debonhomme kuri Lumumba Boulevard i Kinshasa mu murwa mukuru wa RDC.
Amakururu aturuka muri ako gace aravuga ko ku bw’amahirwe, nta bantu bahasize ubuzima, kuko umuriro watangiye mbere yo gutangira amasengesho yo ku Cyumweru.
Ku rundi ruhande ariko, biravugwa ko ibyangiritse ari byinshi: hafi 90% by’ibikoresho byari mu rusengero byahiye birakongoka nk’uko amakuru agera kuri Kivu Morning Post avuga.
Mu gihe icyateye inkongi y’umuriro gikomeje gukorwaho iperereza (nubwo hakekwa court-circuit), i Kinshasa harategurwa uburyo bwo gufasha Pasiteri Richard Diyoka hamwe n’ibihumbi by’abayoboke be kongera kubaka urusengero rwabo.
![]()

