Ubushakashatsi buragaragaza ko abacururiza Nyabugogo bahomba 30% by’ inyungu kubera imyuzure

Nkuko bigaragazwa n’ Ubushakashatsi bw’Ikigo gisesengura gahunda za Leta (IPAR) bwakozwe mu myaka ushize wa 2015 bugakorerwa ku bacuruzi ba Nyabugogo bagera kuri 355, abacururiza Nyabugogo bahomba 30% by’ inyungu babona mu mwaka ahwanye na miliyari 178.

Abakoze ubushakashatsi ngo basuye abucuruzi 355 bakorera muri Nyabugogo, babaza abahacururiza ibiza bibangiriza kurusha ibindi; abenshi bangana na 88.7% bavuga ari imyuzure, ariko hakaba n’abandi bake bangana na 9.3% bavuze ko babangamiwe n’inkongi zifata amazu.

Gare ya Nyabugogo iri ahantu haciye bugufi ugereranyije n’ utundi duce two mu mujyi wa Kigali, ibi bituma iyo imvura iguye ari nyinshi amazi ava mu misozi itandukanye ya Kigali ikikije iyi gare yuzura muri Nyabugogo umwuzure ugatwara ibicuruzwa by’ abacuruzi bakorera mu nzu z’ ubucuruzi zikikije iyi gare.

Ikigo IPAR kigira inama Leta n’abikorera gukora imiyoboro ihagije ibuza amazi kuzura mu mihanda no mu mazu y’ubucuruzi muri Nyabugogo, gufasha abacuruzi kumenya amakuru y’uburyo barinda ibicuruzwa byabo, kubafasha kubona ubwishingizi ndetse n’inguzanyo yo kuvugurura inyubako zabo.

I Nyabugogo ni ko gace k’Umujyi wa Kigali gahuriramo abagenzi baturutse mu ntara zose zigize igihugu no hanze yacyo, hakaba ari ihuriro ry’ibicuruzwa bitandukanye; ndetse k’ubw’iyo mpamvu hakaba hakorerwa ubucuruzi na serivisi bitandukanye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *