UBURINGANIRE MU MWUGA W’ITANGAZAMAKURU NI INGENZI MU MURYANGO NYARWANDA

Ni kenshi hagiye hagaragara abanyeshuri biga umwuga w’itangazamakuru ariko ugasanga bamwe
bitinya mu mwuga wabo bakumva ko hari ibyo batashobora gukora bakabiharira abandi. Bamwe mu
banyeshuri baganiriye n’umunyamakuru wa the Bridge bavuga ko nyuma y’inyigisho bagiye bahabwa
n’umuryango w’abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda [Women in MediaPlatform],kubufatanye na Pax Press ndetse na FOJO Media Instutute, zagiye zibafasha gusobanukirwa neza ko bose bashoboye kandi ko icyo umuhungu yakora n’umukobwa yagikora, uko bakora inkuru zivunanye n’abakobwa bafite ubushobozi bwo kuzikora.


Umunyeshuri wiga umwuga w’itangazamakuru muri Instutute Catolique de Kabgayi [ICK] Merci
Shokano avuga ko nyuma y’ibiganiro yagiye ahabwa kimwe n’abagenzi be bijyanye n’uburinganire
n’ubwuzuzanye ubu yamaze kwitinyuka kandi ko ntakintu na kimwe yatinya gukora mu mwuga
w’itangazamakuru cyane ko ahantu hose yatumwa gukorera yajyayo kandi akazana inkuru ikomeye.


Kwihangana Josue na we wiga itangazamakuru avuga ko nkuko mu miryango yabo bakomoka mo
babaga bazi ko ibikoresho byo mu rugo, guteka, gukora amasuku n’ibindi byabaga bigomba
gutunganywa n’abashiki babo, n’aho bo bagakora indi mirimo ariko isa nk’ikomeye ari nako bagitangira kwiga umwuga w’itangazamakuru yari aziko abahungu ari bo bashoboboye kandi ari bo bakwiye gukora n’ubundi imirimo ifite imbaraga no mu kazi kabo. Gusa kuri ubu avuga ko yamaze kubona ko na bashiki babo bakomeye kandi na bo buri murimo wose bawukora neza kandi ukarangira, ibi byose babikesha amahugurwa n’inyigisho bagiye bahabwa kandi bavuga ko yabagiriye umumaro kuko byatumye bamenya ko bagomba gufatanya n’abashiki babo.


Regine Akarikumutima umuyobozi w’umuryango w’abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda
[Women in Media Platform], avuga ko nk’abanyamakuru b’umwuga bakwiye kujya bamenya kubahiriza uburinganire bakamenya ko amajwi y’abagabo n’abagore akenewe cyane ko u Rwanda rutubakwa n’igitsina kimwe gusa [igitsina gore cyangwa igitsina gabo gusa].

Yongeraho ko abakobwa bakwiye kwitinyuka mumwuga bakora nk’abasaza babo kuko na bo bashoboye icya mbere ari ukwitinyuka. Ahera ho asaba abanyeshuri biga umwuga w’itangazamakuru ko mu gihe bakora inkuru za bo bakwiye gufasha n’abaturage gusobanukirwa n’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, kuko hari abagiye bagaragara ko bumvise iri hame nabi bamwe bakumva ko ryajeho kugira ngo ritsikamire abagabo,hakabaho n’abagore baryitwaza bagasuzugura abagabo babo, avuga ko rero nk’abanyamakuru kandibagaragaza ko bamaze kwitinyuka baba abakobwa n’abahungu mu mwuga w’itangazamakuru, nk’ijisho rya rubanda bakwiye kumenya ko nkuko itangazamakuru ari ubuyobozi bwa kane, bagomba guhuza abayobozi n’abaturage babo, ahakenewe ubuvugizi, leta igafashanya n’abaturage igihugu kikarushaho gutera imbere itangazamakuru ribigizemo uruhare.


Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru mu kigo cy’Imiyoborere, RGB, Rushingabigwi J.Bosco
avuga ko mu itangazamakuru abagore n’abakobwa bakiri bacye hakwiye ubukangurambaga, ariko
n’igitsina gore gikwiye kwitinyuka kuko hari abiga umwuga w’itangazamakuru ariko ugasanga ntibashaka kurikora. Yongeraho kandi ko hari n’ubwo biterwa n’umuco abantu bakuriyemo nabyo biri mubikwiye guhinduka, aho bamwe mu babyeyi bumva ko umukobwa cyangwa umugore wabaye umunyamakuru aba yabaye ikirara bitewe n’aho aba yagiye gukorera bikaba byatuma yirirwayo cyangwa se akaba yanakora akazi k’ijoro, bamwe ntibabyumve neza ngo bumve ko umwana w’umukobwa na we ashoboragukora akazi nk’akabasaza babo bigatuma na bamwe mu bana babakobwa bize umwuga w’itangazamakuru batabikomeza ngo banabikore.

Akomeza avuga ko abanyamakuru batangiye umwuga mu kazi bakwiye gukora neza bakabera abakiri hasi urugero rwiza kandi n’abacyiga bakagira abo bareberaho bamaze gutezwa imbere n’umwuga bakora ibi bikazafasha mu gucyemura ikibazo cy’umubare mucye w’abagore ndetse n’abakobwa ukiri mu itangazamakuru, uyu muyobozi asoza avuga ko mu itangazamakuru hakwiye gukorwa inkuru nyinshi k’uburinganire n’ubwuzuzanye, kuko biri mu bifasha umuryango nyarwanda kumva neza iri hame no kurisobanukirwa, ibi kandi bikagirwa mo uruhare n’abanyamakuru ubwabo ndetse na minisiteri ibishinzwe.

Ubuyobozi bw’ishami rishinzwe itangazamakuru mu kigo cy’Imiyoborere, RGB butangaza ko mu rwego rwo gufasha abanyamakuru kongera inkuru zikorwa k’uburinganire n’ubwuzuzanye bategura amarushanwa ku nkuru zakozwe hagashyirwamo n’izakozwe k’uburinganire n’ubwuzuzanye, aho batanga ibihembo bitandukanye ku bakoze inkuru nziza kurusha abandi.

Regine Akarikumutima umuyobozi w’umuryango w’abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda

Regine Akarikumutima umuyobozi w’umuryango w’abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda
[Women in Media Platform] asaba abanyeshuri biga umwuga w’itangazamakuru gufasha abaturage
gusobanukirwa n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye binyuze mu nkuru bakora.

Abanyeshuri biga umwuga w’itangazamakuru nyuma y’ibiganiro bagiye bahabwa bijyanye
n’uburinganire n’ubwuzuzanye biyemeje kubishyira mu bikorwa.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru mu kigo cy’Imiyoborere, RGB, Rushingabigwi J.Bosco

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *