Abagabo bakorera umwuga wo gutwara abantu kuri
moto mu mujyi wa Kigali batewe ishema no kuba hari
bashiki babo bitinyutse bakaza muri uyu mwuga.

Ni gake ushobora guhagarara ku muhanda utegereje gutega moto,ukabona umumotari w’igitsina gore ariwe uje akagutwara. Nubwobitoroshye kubona umugore ukora umwuga wo gutwara abagenzi kurimoto mu mujyi wa Kigali, iyo umubonye akagutwara wumva ntatandukaniro rihari mu gihe watwawe n’umugabo.Bamwe mu bamotari b’igitsina gabo bo mu mujyi wa Kigali twaganiriye, batubwiye ko hari abamotari b’igitsina gore bahuriye kuriuyu mwuga, kandi akaba ari ibintu bishimishije cyane.

Muhizi Eric ukorera umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Kimironko,yabwiye itangazamakuru ko afata umugore utwara moto nk’undi momotari wese ngo kuko abona nabo bashoboye. Yagize ati” Nubwo abagore cyangwa abakobwa batwara
abagenzi kuri moto ari bake cyane, yewe bikaba binagoye kubabona, ariko iyo muhuye ubona nta tandukaniro riri hagati ye n’umumotari w’umugabo Biradushimisha cyane rero kubona
bashiki bacu babikora neza, ahubwo iyaba hazaga n’abandi benshi.

”Twagerageje kuganira n’umwe mu bamotari ba bagore bakorera umwuga wo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali, maze umwe utifuje ko amazina ye atangazwa muri iyi nkuru, atubwira zimwe mu mbogamizi ahura nazo ndetse n’uburyo yinjiye muri uyu mwuga. Yagize ati” Ubundi kera nabayeho numva nkunda gutwara ibinyabiziga, gusa naje gukura ntagira kwiga gutwara imodoka na moto ari nako mfite inyota yo gushaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Nkimara kubona uruhushya rw’agateganyo naje kubona bizangora guhita mbona urwo gutwara imodoka mpitamo kubanza gushaka kategori A ya moto hanyuma nkazashaka izindi nyuma.

Naje kuyibona ndavuga nti reka mbe nyibyaza umusaruro mu gutwara abantu kuri moto, uko niko natangiye gutwara abantu kuri moto.”Tumubajije zimwe mu mbogamizi ahura nazo mu kazi ke ka buri munsi uyu mu motari yatubwiye ko nta kazi katagira imbogamizi, ariko we by’umwihariko imbogamizi agira ni ukuba hari abantu bagira ubwoba ko abatwara cyane cyane abagore bagenzi be.

Iyindi mbogamizi ahura nayo ni igihe ari mu mihango kuba adashobora kujya mu kazi kuko abayumva yacitse integer cyane. Ati “ Ariko izindi mbogamizi n’inkizo abandi bamotari bose bahura nazo.”Abagore bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu mujyi wa Kigali baracyari bake cyane, kuko mu mwaka ushize wa 2021 habarurwaga abagore bane gusa bakora uyu mwuga, ariko ubu ababone ni babiri bonyine.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *