Amakuru

U Rwanda rwashimiwe guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Banki y’Isi yashimye ko u Rwanda rwagerageje guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa muri iki gihe hakomeje kugaragara impinduka zitunguranye mu bukungu bw’Igihugu n’Isi yose.

Icyegeranyo cya Banki y’Isi cyasohotse mu mpera za Nyakanga uyu mwaka ku izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga hagati ya Nyakanga 2021 na Kamena 2022, cyerekana ko u Rwanda rwagerageje guhangana n’iryo zamuka ryatinze munsi ya 2%, mu gihe ibihugu byinshi ibiciro by’ibiribwa byazamutse cyane bikagera kuri 30%.

Ubu igihangayikishije benshi mu baturage bo mu Rwanda ndetse no ku isi, ni ikibazo cy’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa birimo ibinyampeke n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.

Icyegeranyo cya anki y’Isi ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa kigaragaza ko hagati ya Nyakanga 2021 na Kamena 2022, ibiciro by’ibinyampeke nk’ibigori, ingano n’umuceri byazamutse ku mpuzandengo ya 31% mu bihugu 160 byakorewemo ubu bushakashatsi.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko u Rwanda rwagerageje guhangana n’iri zamuka bitewe n’uko guhera muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021 kugeza muri Mata uyu mwaka, ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda byazamutse munsi ya 2%, mu gihe ibihugu byinshi byari hagati ya 2% na 5% ndetse n’ibindi biciro by’ibiribwa byarazamutse bikagera hagati ya 5 na 30%.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda,  Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko hari ibyo u Rwanda rwakoze kugira ngo ibiciro by’ibiribwa bireke kuzamuka cyane.

Yagize ati: “Ubwunganizi bwo bugomba kujyamo igihe cyose hari ibibazo byabaye ku Isi, ntabwo mpamya ko na Leta yabinanirwa kubera ko ni ko bigomba kugenda iyo habaye ibibazo bitandukanye bituma ibyo dukora bitabasha kugenda neza, nta kindi cyakorwa uretse kuba Leta igomba gushaka uburyo. Twabaye muri COVID-19 ngira ngo mwarabibonye, nari maze no kubivugaho ku bijyanye n’ikigega gifasha abacuruzi gukomeza gukora, ubuhinzi n’ubworozi bumaze igihe kirekire bufite Nkunganire, kuko ni ngombwa cyane kugira ngo dushobore kuzamura umusaruro.

Birumvikana ntabwo wavuga ngo uzashyiraho iyo Nkunganire igihe kingana gute, ariko icyiza ni uko Nkunganire iyo uyishyizemo igakoreshwa neza igenda ibyara inyungu ubwayo ku buryo mu gihe kitari kirekire mu myaka izaza abantu bazaba bamaze kugira ubushobozi bwo kwirwanaho igihe ibintu bikomeye, Leta ijye iza gusa aho ibintu byakomeye cyane gusa.”

Gusa iyi raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko muri Gicurasi, Kamena na Nyakanga by’uyu mwaka wa 2022 ibiciro byazamutse ku kigero cya 5%.

Iki cyegeranyo cya Banki y’Isi cyerekana ko hari ibihugu birimo Ethiopia, Zimbabwe, Iran, Argentina, Venezuela na Lebanon, byakomerewe n’iri zamuka ry’ibiciro ku buryo guhera muri Nyakanga 2021 kugeza muri Kamena 2022, iryo zamuka ryageze hejuru ya 30%.

RBA

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *