Perezida Magufuli yahembye bishimishije abakinnyi ba Tanzania bakatishije itike yo kwerekeza muri CAN 2019

Perezida John Magufuli wa Tanzaniya yasezeranyije guha isambu buri mukinnyi mu bagize ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru nk’igihembo ku guhesha itike iki gihugu yo kwitabira imikino y’igikombe cy’Afurika nyuma y’imyaka 39 yari ishize kitayitabira.

Ni imikino iteganyijwe kubera mu Misiri kuva ku itariki ya 21 y’ukwa gatandatu kugera ku ya 19 y’ukwezi kwa karindwi muri uyu mwaka wa 2019.

Bwana Magufuli yakiriye abakinnyi b’ikipe y’igihugu mu rugo iwe mu mujyi wa Dar es Salaam, nyuma yo kubona itike banyagiye Uganda ibitego 3-0 mu mukino wabaye ku cyumweru gishize.

Bwana Magufuli yagize ati: “Kubera umurimo mwiza mwakoze mu guhesha ishema Tanzaniya mubona itike yo kwitabira imikino y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu izabera mu Misiri, buri mukinnyi azahabwa isambu [mu mujyi wa] i Dodoma [umujyi w’icyicaro cy’ubutegetsi bw’iki gihugu]”.

Yongeyeho ati: “Ndemeza ko abakinnyi bacu bazitwara neza kurushaho i Cairo [mu murwa mukuru wa Misiri], kandi muzarenzeho mutsindire n’igikombe”.

Nubwo Tanzaniya yari yatsinze uwo mukino biyoroheye, abafana n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Tanzaniya bari bagikurikirana n’umutima uhagaze umukino waberaga i Praia mu murwa mukuru wa Cap-Vert aho – iyo Lesotho izakuwutsinda – inzozi zabo zo kubona itike zari kuba zirangiriye aho.

Muri iryo tsinda L, Lesotho yanganyije na Cap-Vert 0-0, bihita bifasha Tanzaniya kubona itike nk’ikipe ya kabiri mu itsinda, ibona itike hamwe na Uganda yarangije ari iya mbere.

Lesotho na Cap-Vert byo byarasezerewe.

Ikinyamakuru The Citizen kitegamiye kuri leta ya Tanzaniya gitangaza ko Bwana Magufuli yanahaye impano y’agera hafi ku bihumbi 426 by’amadolari y’Amerika ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 17 y’amavuko mu kuyifasha kwitegura imikino y’igikombe cy’Afurika yo mu cyiciro cyabo.

Abakinnyi bahesheje ishema Tanzaniya bazabihemberwa

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *