U Bushinwa: Umuganga watanze impuruza ko igihugu cyibasiwe na Coronavirus yamwishe

Umuganga wo mu Bushinwa, Dr Li Wenliang, watanze impuruza bwa mbere ko icyo gihugu cyibasiwe na virusi idasanzwe, yapfuye azize Coronavirus.

Ibinyamakuru byo mu Bushinwa byatangaje ko Li Wenliang wavuraga indwara z’amaso muri Wuhan Central Hospital, yamenyekanye cyane tariki 30 Ukuboza 2019 ubwo yatangazaga ko hari ubwoko bwa virusi idasanzwe amaze igihe abona.

BBC yatangaje ko icyo gihe Polisi yamusuye, ikamubuza gukomeza gukwirakwiza ayo makuru kuko ubuyobozi butashakaga ko amenyekana.

Dr Li Wenliang yaherukaga gushyira inkuru y’uko yanduye Coronavirus ku rubuga nkoranyambaga rwa Weibo, nyuma y’ukwezi atanze impuruza kuri iyo virusi idasanzwe.

Uyu muganga w’imyaka 34, yavuze ko yabonye ko ari virusi idasanzwe nyuma yo kuyisangana abantu barindwi batandukanye, agakeka ko yaba ari ubwoko bwa virusi ya SARS yibasiye u Bushinwa n’Isi mu mwaka wa 2003.

Tariki 30 Ukuboza yohereje ubutumwa asaba abaganga bagenzi be kujya bambara imyenda ibakingira iyo virusi idasanzwe.

Ubwo hari hashize iminsi ine, yahamagajwe n’inzego z’umutekano ngo asobanure iby’amakuru yatangaje, aza gusinyishwa ibaruwa ashinjwa ‘gutangaza ibihuha” byabangamiye ituze rya rubanda.

Ubwo byamaraga kumenyekana ko virusi nshya yibasiye u Bushinwa ari Coronavirus, inzego z’ubuyobozi zamusabye imbabazi.

Mu butumwa aherutse gutangaza, Dr Li yavuze ko na we yafashwe tariki 10 Mutarama akorora, umunsi ukurikiyeho akagira umuriro mwinshi, hashira indi minsi ibiri akisanga mu bitaro. Ku wa 30 Mutarama nibwo bamusuzumye bakamusangamo Coronavirus.

Kugeza ubu Coronavirus yibasiye u Bushinwa n’Isi muri rusange, imaze guhitana abantu 560 mu gihe abayanduye ari 28 000, naho abantu 1100 barakize.

Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi.

Umuntu yanduzwa Coronavirus n’uwayanduye. Yandurira mu mwuka wahumetswe n’uwakoroye ayanduye. Yandura iyo umuntu akoze ku wayanduye cyangwa amusuhuje; iyo umuntu akoze ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi noneho agakora ku munwa, ku izuru cyangwa ku maso mbere yo gukaraba intoki ndetse rimwe na rimwe ishobora kwandurira mu mwanda wo mu musarani.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *