Uganda: Igitero cy’inzige cyageze mu majyaruguru yayo

Abategetsi muri Uganda batangaje ko inzige zo mu butayu zageze muri iki gihugu ejo ku cyumweru ubu zimaze gukwira mu turere tubiri twa Uganda.

Ubutegetsi ubu buri mu bikorwa byo kohereza imiti irwanya utu dusimba twangiza ibihingwa no kuyitera mu gace tumaze kugeramo ngo bahangane natwo.

Igice kinini cy’abaturage ba Uganda ntabwo bazi inzige zitera iki gihugu, iziheruka hari mu myaka ya 1960 nk’uko umunyamakuru wa BBC muri Uganda abivuga.

Izi nzige bivugwa ko zavuye mu butayu bwo muri Yemen zimaze kwibasira ibihugu bya Ethiopia, Somalia na Kenya aho zaciye zangiza ibihingwa.

Uganda ubu niyo itahiwe, abategetsi baho bavuga ko biteguye guhangana n’ibitero byazo.

Mu gihe cy’amasaha zimaze kuboneka mu majyaruguru y’igihugu, minisitiri w’intebe yahise akoranya inama y’igitaraganya n’abanyapolitiki bandi bireba.

Guverinoma iracugira cyane ku gisirikare aho biteganyijwe ko bohereza abagera ku 2,000. Aba baratozwa gutera imiti bakoresheje uburyo busanzwe n’imashini.

Uburyo byagaragaye ko bushobora guhangana n’izi nzige ni imiti iterwa hifashishijwe indege ariko Uganda ntabwo ifite indege n’imiti byabugenewe.

Leta ya Uganda iri kuganira n’iya Kenya ngo ibatize zimwe mu ndege zayo, ariko Kenya nayo ifite indege nkeya zabugenewe kandi nayo yagowe no guhashya izi nzige.

Ibihugu nk’u Rwanda n’u Burundi nabyo bisa n’ibyiteguye ko izi nzige zishobora kuhagera, nubwo abahanga bavuga ko zishobora kudakomeza kumanuka kuko zidakunda ahari ubukonje n’imvura.

Mu burundi baherutse gutangaza ko izi nzige nizibeshya zikahagera , akazo kazamarwa no kuzirya kakahava .

 

Src:BBC

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *