Kenya yasabye isubikwa ry’umukino w’ijonjora wa CAN

Igihugu cya Kenya cyasabye ko umukino wo guhatanira tike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu mu mukino w’umupira w’amaguru wasubikwa.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri minisiteri y’imikino muri Kenya isohoye amabwiririza ahagarika ingendo ku bakinnyi mu marushanwa mpuzamahanga igihe cy’ukwezi mu rwego rwo kubarinda kwandura virusi ya Corona.

Ikipe ya Kenya, Harambee Stars, yagomba kuzahura n’ikipe y’ibirwa bya Komore mu mikino yo mu itsinda G muri uku kwezi kwa gatatu.

Kenya ni cyo gihugu cyagombaga kwakira umukino wa mbere ku itariki ya 25 y’uku kwezi. Umukino wo kwishyura wagombaga kuzakinirwa i Moroni mu birwa bya Komore nyuma y’iminsi ine.

Nick Mwendwa uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya yemeje ayo makuru. Avuga ko aje akurikira izindi ngamba za minisiteri y’ubuzima zirimo guhagarika amanama yose mpuzamahanga mu gihugu.

Yavuze ko iyo mpamvu ari yo yatumye bandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, basaba ko iyo mikino yasubikwa.

Amabwiriza yo guhagarika ingendo ku bakinnyi yanaviriyemo ihagarikwa ry’indi mikino mpuzamahanga, irimo umukino wa Cricket na Rugby.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *