Abahungu bagisigaye mu buvumo muri Thailande bategereje kurokorwa

Abahanga mu koga bibira mu buvumo bitezwe kongera gutangira igikorwa cy’ubwihanduzacumu cyo kugerageza kurokora abahungu 8 n’umutoza wabo w’umupira w’amaguru bagisigaye mu buvumo budenduye bwugarijwe n’imyuzure mu gihugu cya Thailande.

Ku cyumweru, abahungu bane bakuwe mu buvumo amahoro. Ariko mu ijoro ryo ku cyumweru, iki gikorwa cy’ubutabazi cyabaye gihagaritswe kugira ngo ibikoresho bibika umwuka wo guhumeka bihindurwe. shop real adidas d rose 7 bhm black history month online price Aba bahungu baheze mu buvumo ku itariki ya 23 y’ukwezi gushize kwa gatandatu, nyuma yaho imvura nyinshi yaguye igateza imyuzure mu buvumo. Ariko mu cyumweru gishize, abahanga mu byo koga bibira babasanze bakiri bazima. sneakers donna pelle new balance Abakora mu bikorwa by’ubutabazi bafashe icyemezo cyo gukomeza igikorwa cy’ubwihanduzacumu cyo kubatabara kubera ko hari ubwoba ko amazi yakongera kwiyongera mu buvumo. Kuri uyu wa mbere, abategetsi ba Thailande baravuga ko abahungu bagisigaye mu buvumo bari gukurwamo. Imodoko z’imbangukiragutabara zamaze kwerekeza ku muryango w’ubuvumo. scopri la collezione new new balance 990 donna vendita online italia Abakora mu bikorwa by’ubutabazi bafatiranye ko ku cyumweru hiriwe nta mvura iguye, batangira igikorwa cyo kurokora aba bahungu mbere y’igihe ubundi bateganyaga kubikora. internationalist nike donna blu legend cool blu scarpe da running Abategetsi ba Thailande baravuga ko icyo gikorwa “cyagenze neza” kandi n’abahungu barokowe “bafite ubuzima bwiza”. Ariko kubera imvura yaguye mu ijoro ryo ku cyumweru ndetse amakuru y’iteganyagihe akaba avuga ko hitezwe indi mvura nyinshi mu minsi iri imbere, aba bahanga mu koga bibira barasabwa gukora bwangu mu kurokora abagiheze mu buvumo. 2b18 uomo nike internationalist mid tessuto nere bianche sportive in Ku wa gatandatu, Guverineri Narongsak Osottanakorn w’intara ya Chiang Rai yo mu majyaruguru ya Thailande ari naho ubu buvumo buri, yavuze ko amatsinda y’abatabazi afite igihe kiri hagati y’iminsi itatu n’ine yo gukora icyo gikorwa cy’ubutabazi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *